“NYANZA TECHNICAL SCHOOL” icyizere cy’umukobwa mu myuga yahariwe abagabo

Imyuga mu bakobwa
Category: 
Province / District: 

Ikigo cya Nyanza Technical School cyahoze cyitwa ETO Gitarama, gitangira cyakiraga abakobwa bacye kuko icyo gihe cyatangiye abakobwa bitinya. Ubu icyo kigo gisigaye cyakira abakobwa gusa. Mu byo cyigishaga ntabwo byahindutse cyane, kuko n’ubundi cyikigisha imyuga yigwaga n’abahungu nk’ubukanishi, ububaji, itumanaho, electronics, amashanyarazi, n’ibindi... Iki kigo rero kigiye kuba ikigo cya mbere mu Rwanda kizigisha abakobwa imyuga yafatwaga nk’iy’abahungu gusa.

Mu kiganiro n’umuyobozi wacyo Manirambona Léonard, yatangarije URUNGANO Magazine ko mbere bakiraga abanyeshuri b’abahungu benshi, kuko wasangaga abanyeshuri b’abakobwa bitinya cyane. Ariko ubu basigaye ari benshi. Ntibacyitinya, ahubwo usanga bisanzuye ari byo bituma baba abahanga.

Yagize ati: “Kuva ubwo twatangiye kwakira abakobwa gusa, usanga bigirira icyizere kurusha mbere. Kuko wasangaga mbere y’uko bagira icyo bakora babanza kurebera kuri basaza babo. Ariko ubu, usanga baratinyutse bakanigirira icyizere. Noneho bashobora kwikorera ibyabo batabanje kurebera kuri basaza babo. Kandi ubona ari n’abahanga rimwe na rimwe kurusha basaza babo. Ikindi kandi usanga bibashimisha kuko nk’iyo umunyeshuri yuriye agiye nko kumanika antenna ku biga itumanaho, cyangwa uri munsi y’imodoka yiga ubukanishi, usanga bibashimishije. Hari n’igihe usanga banibagiwe ko ari abakobwa.”

Ku byerekeranye n’uko abakobwa bize imyuga bashobora kubura akazi, kuko hari abagitekereza ko iyo myuga ari iy’abahungu, Iradukunda wiga ubwubatsi muri icyo kigo cya Nyanza Technical School, atangaza ko nta mpungenge bafite y’uko bashobora kukabura, ko ahubwo usanga ari bo bagirira icyizere. Yagize ati: “Kuba ari twe gahunda yo kwigisha imyuga abakobwa itangiriyeho, biduha amahirwe y’uko ari twe ba mbere. Abandi bazabimenya tugeze kure… ikindi kandi niturangiza hano tuzabasha kuba twahita tubona akazi tutarinze kuminuza nk’uko abize amasomo ya Science bizabagendekera… Njyewe inama naha abakobwa ni uko bashishikarira kwiga imyuga ya tekinike, kuko uwayize bimworohera kwihangira imirimo aramutse abuze akazi.

Icyerekeranye no kubana n’abahungu mu myuga yafatwaga nk’iyabahariwe gusa, batangaza ko bitabateye ikibazo, kuko ibyo abahungu bakora nabo babishobora. Uku ni ko Mukamurigo Joziyane wiga ubukanishi muri icyo kigo abitangaza. Yagize ati: “Njyewe nagize amahirwe yo kwigana n’abakobwa gusa mu cyiciro cya mbere. None ubu nigana n’abahungu. Urumva ko bose mbazi. Aho numva merewe neza rero ni mu bahungu… mbere ntangira naje mfite ubwoba. Ariko ubwo ntangiriye kwiga nkabona ndabimenye, nahise numva ko nta cyananira ngifitiye ubumenyi ntitaye kubo tugikorana... Inama nagira abandi bakobwa ni uko bakwigirira icyizere, kuko burya natwe turashoboye, kandi nibigirira icyizere bazagira ejo haza heza. ”

Iki kigo biteganyijwe ko mu myaka ibiri itaha kizaba cyigwamo n’abakobwa gusa, nihatagira abahungu bakomeza gusibira. Kibaye kandi ikigo cya mbere cyigisha abakobwa gusa imyuga yafatwaga nk’iy’abahungu.

KAMBALE Patrick

Back to Top