Abacuruza ibiribwa barataka igihombo kandi batarahagaritswe

Kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo
Category: 
Province / District: 

Muri iki gihe cyo kwirinda Corona Virus mu bucuruzi bwasigaye bukorwa harimo n’abacuruza ibiribwa. Ariko kuba ingendo mu modoka rusange zarahagaritswe byabakomye mu nkokora, kuko hari abazigendagamo bajya kurangura n’abo izo modoka zazaniraga abakiriya. None ngo ubu igihombo byabasigiye bizagorana kukivamo.

Sina Gérard ngo guhaguruka nyuma ya Corona birashoboka ariko bizasaba imbaraga nyinshi

Ku ruhande rw’abo izi modoka zazaniraga abakiriya harimo abacururizaga mu nzira zihuza imijyi n’Umujyi wa Kigali b’inzego zose. Ugana mu Ntara y’Amajyaruguru hari ahitwa Nyirangarama, aho abakoresha iyo nzira bakunda gufatira impamba, ngo kuba izi ngendo zarahagaze byabateye igihombo, n’ubwo bo bashyize imbaraga mu kubijyana hafi y’abantu hirya no hino mu rwego rwo kugabanya icyo gihombo, ariko kiragaragara. Sina Gérard ni we muyobozi wa Entreprise Urwibutso ari nawe nyira yo yavuze ko kuva muri icyo gihombo bizasaba imbaraga zidasanzwe. Yagize ati: “Ubukungu bwacu bwarakendereye, kandi sitwe twenyine ni Isi yose kubera ingamba zo kurwanya Corona virus. Kuba Leta yarafashe ingamba zo kugumisha abantu mu rugo hakiri kare ni byiza, kuko ari uburyo bwo kuturinda. Twebwe rero turi mu buhinzi n’ubworozi no gutunganya umusaruro ubivamo, duhora dufunguye kugira ngo za nzego zikora zica hano n’abaturiye hano babone impamba. N’ubwo tworoherezwa kugeza ibyo dukora ku bantu hirya no hino, abantu ntibabasha kubigura nk’uko babiguraga, kuko ubu twinjiza 10% by’ayo twinjizaga. Ariko ntitwicaye turi kwiga uko twazajya dukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubibasangishe mu rugo. Ntabwo twakwihutira gusaba inkunga zo kuva muri iki gihombo cyane ko na Leta tuyisaba nta misoro tuyiha. N’ubwo abagabo batareshya ije twayakira, ariko ni byiza kubanza gushyiramo imbaraga nyishi mu kuva muri iki gihombo kandi birashoboka.” Yongeyeho kandi ko n’ubwo ibi bihe bizabasigira igihombo ko Entreprise ye nta gahunda ifite yo kwongera ibiciro ku bicuruzwa byayo, ngo kuko byaba ari ukubarara ku bakiriya na bo batorohewe n’ibi bihe.

Abo kwa Mutangana ngo ubwikorezi burabahombya

Iyo urebye usanga ibi bibazo babisangiye n’abacuruza imbuto Nyabugogo ahitwa kwa Mutangana. Fatirisigaye Mediatrice uhacururiza we avuga ko icyabateje igihombo mu mikorere yabo ari uguhagarika imodoka zitwara abantu bajya mu ntara, kuko byababujije kujya gushaka imari mu cyaro. Ibi bituma rero abo bari basanzwe bagurira baboherereza ibyo biboneye. Ikindi ngo ni ubwikorezi bwazamuye ibiciro. Yagize ati: “Ntawe ukijya kuzana imari mu cyaro, ubu batwoherereza ibyo bishakiye, kandi imodoka zibizana nazo zazamuye ibiciro kuko aho twishyuraga ibihumbi 20 ubu tuyishyura hagati y’ibihumbi 70 na 80. N’uburyo dupakurura imizigo baba baduhaye iminota 20 yarenga bakaguca amafaranga, n’abakarani nabo bazamuye ibiciro. Ibi rero bisaba ko uzana byinshi kugira ngo ukuremo iki gihombo, na byo bisa nk’aho bigoye kuko abatuguriraga bagabanutse bishobora no kukuboreraho.” Aba bacuruzi barasaba abayobozi ko bareka abantu bakajya baza kubahahira nk’uko Itangazo rya Guverinoma ribyemera kugira ngo nabo babashe guhangana n’icyo gihombo.

Ku isoko ry’Akinyange ngo ibiribwa bibaboreraho

Mu cyaro naho ni uko abacururiza mu Isoko ry’Akinyange ho mu Kagari ka Taba Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke bagize bati: “Natwe igihombo cyatugezeho kuko twakundaga kugurirwa n’abagenzi banyuraga hano, none hasigaye haza bake cyane rwose. Dusigaye tugurirwa n’abashoferi b’ibikamyo n’abandi bake banyura hano. Ikindi ni uko tutagikora twese, kuko mu rwego rwo kwubahiriza gahunda za Leta zo kurwanya Corona virus dusigaye dukora mu bice, bamwe bakora uyu munsi abandi bagakora ejo. Kuva muri iki gihombo bizatugora cyane kuko ibicuruzwa byacu hari n’ubwo bibora tukabijugunya. Leta ibishoboye yadufasha, itanabishoboye na bwo tuzakora uko dushoboye.

Kugeza ubu hari abo Leta yahagarikiye umusoro nk’uko Sina Gérard yabivuze.

Aba bacuruzi twavuganye na bo mbere y’uko Guverinoma itangaza ko igihe cya “Guma mu rugo”cyongerwaho iminsi 11. Ibi rero bikaba bigaragara ko bikomeje gutya haba ikibazo mu bacuruza ibiribwa.

KAMBALE Patrick   

Back to Top