Abakinnyi 10 ku isi bakurikiranwa n’abantu benshi kuri INSTAGRAM

Muri iyi isi dutuye imbuga nkoranya mbaga (Social Media) zigenda zifata indi ntera umunsi ku munsi bitewe n’uburyo abayituye bagenda bakoresha izo mbuga. Ibyamamare mu byiciro bitandukanye usanga ari bo bakurikiranwa cyane bitewe n’uko baba bazwi n’abantu benshi. Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnnyi bakina umupira w’amaguru bakurikiranwa cyane ku rubuga rwa Instagram
1. Cristiano Ronaldo
Cristiano Ronaldo ni umunyaprotugal ukina mu ikipe ya Juventus yo mu Gihugu cy’u Butaliyani, ni we mukinnyi ku Isi ufite abamukurikira benshi kuri instagram aho akurikirwa n’abantu milliyoni 210 z’abatuye hirya no hino ku Isi kandi zigenda ziyongera buri munsi.
2. Neymar Junior De Santos
Neymar Junior afite abamukurikira milliyoni 136 z’abatuye mu bice bitandukanye byo ku Isi na we zigenda ziyongera. Neymar ni umukinnyi mpuzamahanga w’umunyabrazil ukina mu ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa.
3. Lionel Messi
Lionel Messi aza ku mwanya wa 3 mu bakinnyi bose bakina umupira w’amaguru bafite bantu babakurikirana benshi, Lionel Messi akurikirwa na milliyoni 146 kuri instagram nawe zigenda ziyongera. Lionel Messi ni umunyargentine ukina mu ikipe ya Fc Barcelona yo muri Espanye.
4. David Beckham
David Beckham yahoze akina umupira w’amaguru, akomoka mu Bwongereza. Yakinnye mu makipe nka Manchester United ndetse na Real Madrid n’andi agiye atandukanye kuri ubu akaba yarahagaritse umupira. David Beckham rero akurikirwa na milliyoni 62 n’ibihumbi 100 ku rubuga rwe rwa instagram.
5. Ronaldinho
Ronaldinho De Assis Moreira (Gaucho) ni umunyabrazile uzwi cyane mu Isi y’umupira w’amaguru bitewe n’ubuhanga bw’uyu mugabo afite. Ronaldinho rero kuri instagram akurikirwa na milliyoni 51.8 na we zigenda ziyongera umunsi ku wundi.
6. James Rodriguez
James Rodriguez ni umunyacolombiya ukurikiranwa na milliyoni 45.2 z’abatuye isi kandi zigenda ziyongera umunsi ku wundi.
7. Gareth Bale
Gareth Bale ni umunyawales ukina mu gihugu cya Espanye muri Real Madrid.
Gareth Bale kuri instagram afite abamukurikirana bangana na milliyoni 42.9 nawe zigenda ziyongera umunsi ku wundi.
8. Zlatan Ibrahimovic
Iamzlatanibrahimovic ni yo mazina akoresha kuri instagram ikizakubwira ko wageze ku rukuta rw’uyu musore n’amagambo yanditse mu cyongereza avuga ngo “Intare nta wuyigereranya n’ibindi biremwa”.
Zlatan Ibrahimovic ni umunyasweeden ukina muri La Galaxy muri shampioyona ya America ikinwamo n’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul mu Ikipe ya Sporting Kansas City.
Zlatan Ibrahimovic rero akurikirwa n’abantu bagera kuri milliyoni 42.2 z’abatuye Isi kandi zikiyongera.
9. Marcelo
Marcelo Vieira Junior ni yo mazina ye bwite. Uyu musore avuka mu gihugu cya Brazil.
Marcelo akina muri Real Madrid yo mu gihugu cya Espanye. Kuri instagram rero afite abantu bamukurikina bagera kuri milliyoni 44.2 z’abatuye hirya no hino ku Isi kandi nawe zikomeza kwiyongera.
10. Louis Suarez
Louis Suarez ni umunyauruguay ukina mu Ikipe ya Fc Barcelona yo muri Espanye.
Louis Suarez kuri instagram akurikirwa na milliyoni 37.6 z’abatuye hirya no hino ku Isi kandi zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Byegeranyijwe na Mugisha Emmanuel
- Log in to post comments