Abakiriya bake n’intara zifunze bigoye urubyiruko kuva mu gihombo cya Covid-19

Urubyiruko rucururiza muri Gare yo mu Mujyi
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Nyuma yuko Guverinoma y'u Rwanda ifunguriye imirimo imwe n'imwe gukomeza gukora, bamwe mu rubyiruko rucuruza rukorera mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali rurashima iki cyemezo ariko rukavuga ko rufite ikibazo cy'abakiriya bakiri bake, kuba intara zigifunze no kuba bamwe muri bo bari baratangiye kurya igishoro.

Kuva kuwa mbere Urungano Magazine yagerageje kuzenguruka ku masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kureba uko abacuruzi bakomeje urugamba rwo guhashya Corona virus n’uko ubucuruzi bwabo buhagaze nyuma y’ukwezi kurenga budakora. Mu bibazo bibangamiye abacuruzi cyane abacururiza mu masoko ni ukugabanya umubare w’abakorera aho hantu hahurira abantu benshi hasigara 50%.

Mu gihe cya “Guma mu rugo” bakoze ku gishoro

Naho bamwe mu rubyiruko rucururiza muri Gare yo mu Mujyi, bavuga ko kubera uburebure bw’igihe bamaze muri “Guma mu rugo” hari abari baratangiye gukoresha igishoro mu rugo kugira ngo kibafashe kubaho. Ndayishimiye Emmanuel ni umwe mu rubyiruko rukorera muri Gare yo mu Mujyi wa Kigali, acuruza ibijyanye na Telefoni. Yagize ati:”N’ubwo ibi byemezo bya guma mu rugo byari bikwiye mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu, ariko byaraduhombeje, cyane twebwe dukora ubucuruzi buciriritse, ku buryo igihombo byaduteje kizagorana kukivamo. Kandi n’ubwo dusabwa gukora cyane, ariko nitutabona ubufasha no kuba abakiriya bataza nka mbere, bizadufata igihe kirekire kukivamo.” Emmanuel yagiriye inama urubyiruko gushirika ubute bagakora, uko byaba bimeze kose n’iyo wakunguka make ashoboka. Yabasabye gukura mu mutwe gutegereza akazi ko gukorera abandi kuko n’abagakoraga muri iyi minsi bicaye.   

Barasaba Banki kubaguriza bakava mu gihombo

Abandi muri urwo rubyiruko barasabo ko Leta yashishikariza amabanki kubaguriza kugira ngo bongere basubire ku murongo. Cyangwa igashyiraho ikigega cy’ingoboka igenewe urubyiruko, kugira ngo ibafashe kwikura mu ngaruka Corona virus yabasigiye. Mugisha Serge na we ari mu rubyiruko rukorera muri Gare yo mu Mujyi, we avuga ko iki cyorezo cyabatunguye kigasanga hari n’abatari bafite ubwizigame buhagije, ni uko bisaba ko biyambaza inshuti n’abavandimwe. Yagize ati: “Kuvuga ko warya igishoro, rwose twarakiriye kugira ngo bucye kabiri tubashe gushakisha ayandi. Naho kuvuga ko tuzava mu gihombo twenyine nta bufasha, birashoboka ariko biri kure. Ahubwo ibigo by’imari byaduha inguzanyo zidufasha kuva muri icyo gihombo, hanyuma ubuzima bugakomeza.” Yasabye urubyiruko kudacika intege ko uko byagenda kose hakiri ibyiringiro byo gukora bakiteza imbere.

Barasaba gusonerwa ubukode bw’ukwa 5 kuko ukwa 3 batagukoze kwose

Kwizera Desire na we ni urubyiruko rucururiza aho mu Mujyi, we asanga ba nyiri amazu bakoreramo bakwiye kubasonera amezi 2 kuko n’ubwo bari barishyuye ukwa 3 bagukozemo igice. Yagize ati: “Nge nsaganga badusonera n’ukwezi kwa 5 kuko twari twarishyuye ukwezi kwa gatatu ntitwabasha kugukoramo kwose ku buryo wavuga ngo wabonye amafaranga azagufasha guhita wishyura ukwezi kwa 5. Kandi no kuba abakiriya batuganaga bataza uko bikwiye kubera ko n’intara zitarafungurwa ngo n’abaho bongere bagaruke, bigoye kuyabona rwose.

Gufunga imigenderanire hagati y’intara no kugabanya umubare w'abacururiza mu isoko ni zimwe mu ngamba zashyizweho na Guverinoma ku wa 30/04/2020 mu rwego rwo gukomeza kwirinda Corona virus. Muri izo ngamba, harimo gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, gusukura intoki kenshi gashoboka, kwambara agapfuka-munwa igihe usohotse no guhagarika ibikorwa n’ingendo bitarenze saa mbiri za nijoro.

Ubwanditsi

 

Back to Top