AFRIKA: Umwaka utaha wa 2021 hazatangwa ibinini biryohere bigabanya ubukana bwa Sida ku bana bato.

Herve Verhoosel umuvugizi wa UNITAID
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Buri mwaka tariki ya 1 Ukuboza 2020, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.
Ubwo hizihizwaga uyu munsi, Herve Verhoosel umuvugizi wa UNITAID, yavuze ko hakiri umubare munini w'abana bato batitabwaho bitewe n’uko hataboneka imiti ikwiriye kuri bo. Yavuze ko iyi gahunda igamije kuzana impinduka mu buvuzi
yakomeje avuga ko " Imiryango Mpuzamahanga yo kurwanya SIDA yatangaje ko ibinini biryohereye nk’inkeri bigenewe abana bafite iyi Virusi, ariko bigakora nk’imiti igabanya ubukana isanzwe, biratangira kugezwa mu bihugu bimwe bya Afurika mu 2021.
Abana bagera kuri 1.700.000 ku isi yose nibo bafite Virusi itera SIDA, ariko abagera kuri kimwe cya kabiri muri bo nibo babona ufasha.
Benin, Kenya, Malawi, Nigeria, Uganda na Zimbabwe, nibimwe mu bya Afurika bizaherwaho hatangwa iyi miti mu mwaka utaha wa 2021.
Iyi miti ikazajya igura amadorari y'Amerika 120$ ku mwaka mugihe yaguraga amadorari 480$
Ubwanditsi

Back to Top