Aho bukera u Butaliyani burarega Tshisekedi bumuziza urupfu rw'ambasaderi wabwo

Ambasaderi Luca Attanasio w'u Butaliyani muri RDC
Category: 
Province / District: 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y'Ubutaliyani kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/02/2021, Ubutaliyani buvuga ko bufite uburenganzira bwo kujyana Perezida Tshisekedi mu rukiko mpuzamahanga kuko atahaye ambasaderi wabwo uburinzi buhagije, kandi yaramenyeshejwe mbere y’amasaha 24 ko ambasaderi Luca Attanasio azajya muri Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iri tangazo kandi u Butaliyani bwasabye ko haba iperereza kuri uru rupfu rwa ambasaderi wabwo n’uwari ushinzwe ku murinda, bunasaba abataliyani bose batuye muri Kivu y’Amajyaruguru n’i Kinshasa gusubira iwabo.  

Ambasaderi Luca Attanasio yagabweho igitero n’agatsiko kitwaje intwaro ubwo yari ageze muri Pariki ya Virunga, mu nkengero z’Ikirunga cya Nyiragongo, muri birometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma, ari naho yaguye hamwe n’umupolisi w’umutaliyani wari ushinzwe kumurinda.

Kuri uyu wakane ni bwo imirambo y'aba bombi yagejejwe mu Butaliyani.

Kugeza ubu urupfu rw'aba bataliyani 2 rurashinjwa umutwe witwaje intwaro w'inyeshyamba za FDRL ariko nabo binyuze mu itangazo basohoye tariki 22/02, bakaba bahakana ko ari bo bishe aba bantu, ko bikwiye kubazwa Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ninde wishe Lucas Attanasio na mugenzi we? Bibazwe nde ?

Paluku René (Pedro)

Back to Top