Aline Gahongayire yakuranye inzozi zo kuba umunyamideli maze biramuhira

Aline Gahongayire
Category: 
Province / District: 

Umuhanzikazi Aline Gahongayire ni umugore wubatse, ukunda Imana n’abantu akaba mu buzima busanzwe ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi ndetse n’umukinnyi wa filime.Ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Intsinzi Magazine dukesha iyi nkuru, Gahongayire yavuze ko mu buzima bwe bwose yishingikiriza kuri Yesu ndetse ko adateze na rimwe kuzamuvaho, yatubwiye byinshi bimwe-rekeyeho ndetse anaduhishurira ikintu gikomeye cyamubabaje mu buzima bwe.

 

Yakuranye inzozi zo kuba umunyamideli maze biramuhira

Uretse kuba ari umuhanzi, Aline azwihon’impano yo gukora ibijyanye n’imideli.

Mu buto bwe, yabyirukanye izo nzozi ku bw’amahirwe biramuhira ndetse abibonamo n’umugisha. Mu buto bwe yakundaga kugenda kabone niyo nta ruhushya yabaga yahawe. Aline Gahongayire yavuze ko mu buto bwe yakundaga kugenda ndetse ko niyo ababyeyi bamwimaga uruhushya yarinyabyaga akagenda.

Gahongayire yagize ati, “kera nakundaga kugenda, sinzibagirwa igihe bwa mbere nagiye mu imurikagurisha ndi njyenyine maze nkabura inzira intahana”.

 

Mu buzima bwe yifuza kuzahura na Yesu

Mu gihe benshi baba bafite abantu bakomeye ku Isi bifuza guhura nabo, Aline Gahongayire we mu buzima yifuza kuzahura na Yesu gusa, nta muntu ukomeye ajya yifuza guhura nawe.

 

Igikomere gikomeye afite mu buzima ni urupfu rw’impfura we

Gahongayire mu buzima bwe yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umukobwa we w’impfura we. Uyu muhanzi yibarutse umwana w’imfura kuwa 6 Nzeri 2014 ahita yitaba Imana.

 

Indirimbo ye akunda kurusha izindi

Kuva yatangira gukora umuziki kugeza n’igihe azaba atakiri umuhanzi, Aline Gahongayire nta ndirimbo izamurutira ‘Hari Impamvu’. Yongeyeho agira ati, “Indirimbo yanjye ‘Hari Impamvu’ ndayikunda cyane pe, niyo ya mbere nahereyeho kandi yambereye umugisha”.

 

Akunda ibara rya ‘Purple’

Nubwo ari umunyamideli kandi kenshi akunze kugaragara yambaye imyenda y’amabara menshi, ngo biragoranye kuba yagenda nta kintu gifite ibara rya Purple yambaye.

Yakomeje ati, “Mu by’ukuri nkunda amabara menshi pe ariko Purple iza ku isonga kuko biragoranye kuba wambona nta bara rya Purple nambaye”.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya The Sisters rigizwe na Clementine Uwitoze “Tonzi”, Gaby Kamanzi ndetse na Phanny Gisele Wibabara.

Mu Kuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yarushinganye na Gahima Gabriel bemeranya kubana akaramata, nubwo bagiye bagira ibibazo bya hato na hato barabikemuye ubu umubano wabo ni ntamakemwa.

 

Kasse Herve

Back to Top