Amakosa ya Njyanama ni yo atumye ibiciro bitumbagira

Umujyi wa Nyarugenge
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ikibazo cy'umusoro ku mitungo itimukanwa watumbagiye gikomeje gutera inkeke abaturage. Kugeza ubu abaturage bakomeje gutaka basaba Leta n'inteko Ishingamategeko nk'urwego rushyiraho itegeko kureba uko bavugurarura itegeko ry'umusoro bavuga ko wazamutse ukikuba inshuro zirenze 2.

Ibi bigira ingaruka ku baturage ku buryo n’ubwo ntaho biragaragara cyane, ariko mu minsi iri imbere hashobora kuzagaragara abaturage Leta itereza ibyabo cyamunara kubera kunanirwa kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa.

Mu kiganiro URUBUGA RW'ITANGAZAMAKURU gitambuka kuri Televiziyo ya Isango Star, cyo kuri iki cyumweru cyari cyatumiwemo umudepite mu Nteko Ishingamategeko Hon. Prof. Omari Munyaneza na Ingabire Marie Immaculée Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Hon. Prof. Omar yavuze ko ahanini umusoro ku mutungo utimukanwa washyizweho na njyanama hagendewe ku bushobozi bw'abaturage bahagarariye.

Ibintu Umuyobozi wa Transparency yahise anenga avuga ko ahereye aho atuye njyanama y'akarere ahanini bashyiraho ibijyanye n'imisoro, batabanje kugisha inama abaturage, cyane ko nta n’ushobora kubibabaza kubera ko ba Meya baba ari inshuti n’abo muri jyanama doreko ari naho baturuka iyo bajya gushyirwa muri Nyobozi. Ibyo ngo ugasanga bikozwe ku bwumvikane bw'aba bayobozi bombi.

Kugeza ubu ingaruka ziri ku muturage udafite ubushobozi wisanze asora amafaranga amwe n'abaherwe bafite imiturirwa.

N’ubwo itegeko rigenga umusoro ku mutungo utimukanwa rigiye kuvugururwa Madame Ingabire Marie Imaculée yasabye ko hakongera hakarebwa uburyo abaturage bakwiye gusoreshwa n'abandi bakwiye gusonerwa. Atanga urugero ku muntu wubatse inzu nziza agikora mu bihe byashize agifite ingufu, kuri ubu akaba nta kazi agifite, none ngo no kubona ibyo kurya bisigaye ari ikibazo. Hari n’abashobora kubwirirwa bakanaburara, ariko ataha heza yubatse kera. Ibi byiciro by'abantu birahari mu Mujyi wa Kigali, n'ababona amafaranga y'ubwizigame y'izabukuru (Pension) abenshi ngo hari igihe usanga umusoro asabwa ukubye inshuro zirenga 2 ayo abona mu kwezi kumwe.

Ibi rero ni byo Umuyobozi wa TIR aheraho asaba ko mu itegeko rishya hajyamo ubushishozi, batazasanga bari kugurisha imitungo y'abaturage kubera kubura ubwishyu bw'imisoro, ibi bishobora guteza ikibazo cy’uko wazasanga umubare munini w'abaturage uri kuzerera mu gihugu kubera kubura aho kuba.

Pedro

Back to Top