Amashuri arenga 100 ntazafungura imiryango umwaka wa 2020

Category: 
Province / District: 

Ibigo byahagaritswe kubera iryo genzura biragera ku 108. Minisitiri Dr Mutimura Eugene yatangaje ko nta kigo na kimwe cyemerewe gufungura kitarakorerwa igenzura ngo harebwe niba ibyo kitari cyujuje byarakemuwe.

Uretse ayo mashuri 108 azahagarikwa, Minisitiri yatangaje ko hari n’andi mashuri 31 azakorerwa ubugenzuzi mu mwaka utaha, kuko yo n’ubwo yemerewe gutangira, ariko hari ibyo bayasabye kwihutira gukemura. 

Minisitiri w’Uburezi yanagaragaje ko hari ibigo by’amashuri bikwiye gukorerwa ubuvugizi no gushakirwa inkunga kugira ngo birusheho gukora neza, kuko byibura mu bushobozi bwabyo byibura byabashije gukora neza. Ibyo bigo bigera kuri 17.

Kuba abanyeshuri bigaga muri ibyo bigo byahagaritswe bashobora kubura aho bigira, Minisitiri Mutimura yatangaje ko icyo kibazo cyatekerejweho, kandi ko cyabonewe umuti w’uko bazimurirwa ku bindi bigo bikora neza.

Minisitiri kandi yasabye ko ibigo bizasanga biri ku rutonde rw’ibyahagaritswe, bizagana Minisiteri y’Uburezi ikabiha ibyo bisabwa kuzuza kugira ngo byemererwe gukora. 

Ku byerekeranye n’abarimu, Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi bwatangaje ko hari abarezi basa nk’aho bibagiwe inshingano zabo, bikaba bisaba ko bakeburwa, naho abo bigaragara ko barenze ihaniro bagahagarikwa. Abarimu bazahanwa mu buryo butandukanye bagera ku 118.

Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi yatangaje ko Ubuyobozi bw’iyo Minisiteri butazigera bwihanganira imikorere mibi y’ibyo bigo, yongeraho ko niba bagamije kuzamura ireme ry’uburezi badakwiye kujenjeka cyangwa ngo barebere ibitagenda neza. Yagize ati: “Ntabwo uburezi twabuzahura dukomeje kureberera ibikorwa nabi ntihagire igikorwa.”

Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ko hagiye gushyirwaho uburyo hazajya hagenzurwa imyigishirize y’ibigo by’amashuri igamije gufunga ibigo bidakora neza.

Mu bigo byagenzuwe bigera ku 899, naho amakosa yagaragaye ni nko gusiba kw’abarimu nta mpamvu, abarimu batajya buzuza amasaha yo kwigisha n’abagize uruhare mu kwibwa kwa za mudasobwa z’ibigo by’amashuri.

Kambale Patrick

Back to Top