Amashyirahamwe amenye ko Minisiteri ya Siporo atari Polisi - Minisitiri Mimosa

Minisitiri wa Sport Munyagaju Aurore Mimosa
Category: 
Province / District: 

Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa ibi yabigarutse ho mu ubwo yaganiraga kuri Politike ya Siporo ivuguruye mu Rwanda, ikubiyemo zimwe mu ngingo zitandukanye zirimo ukuntu amashyirahamwe atandakanye ari yo agomba gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa iyi politike ivuguruye kugira ngo siporo itere imbere mu Rwanda ihereye mu bana bato.

Yagarutse cyane ku mashyirahamwe adategura politike ngenderwaho yayo ngo agaragaze ibizakorwa kugira ngo bateze imbere siporo, ahubwo bakavuga ko ntamikoro bafite batabishobora. Minisitiri Aurore Munyangaju yavuze ko izi mvugo zikwiye guhinduka, bagatangira ingamba nshya zirimo no gushaka abatera nkunga nkuko amwe namwe mu mashyirahamwe yandi bajya babigenza aho yatanze urugero nko mu ishyirahamwe rya Basket Ball, FERWAFA na Volley Ball.

Kuri ubu muri politike ivuguruye ya Siporo mu Rwanda harimo ingingo isaba amashyirahamwe yose ko umwaka utaha wa 2022 buri shyirahamwe rigomba kuzaba rifite gahunda izwi igaragara yo guteza imbere Siporo harimo na gahunda y'amarushanwa y'abana.

Minisitiri Aurore yaboneyeho kwibutsa amashyirahamwe ko ibi bikwiye gukorwa vuba, ikindi ngo si ngombwa ko byajya bikorwa hari amarushanwa bagiye kwitabira, cyangwa ngo batangire gushyiraho gahunda yo guteza imbere siporo ari uko bumvise ko Minisiteri igiye kubasura, kuko Minisiteri ntago ari Polisi izajya ihora ihanganye n'abatari mu murongo ngenderwaho washyizweho.

Madame Minisitiri Aurore Munyangaju yavuze ko nta Siporo yatera imbere cyangwa ngo izamuke idahereye mu bana.

Ubwanditsi

Back to Top