Amasoko na hoteli ni zimwe muri serivisi zemerewe gusubukura imirimo, Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwirinda

Cabinet bigining of the end of Covid
Category: 
Province / District: 

Nyuma y'iminsi 40 Leta y'u Rwanda ishyizeho ingamba zo kwirinda indwara ya Covid 19 zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu, hagasigara hakora serivisi za ngombwa zirimo gusa nk’amavuriro, ahacururizwa ibiribwa, ibi byose byiyongeraga kuri gahunda ya guma mu rugo.

Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa kane kuwa 30 Mata 2020, yasohoye ingamaba nshya zirimo gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukura imirimo mu gihe ibindi byakomeje gusubikwa.

Ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko na hoteli ni zimwe muri serivisi zemerewe gusubukura imirimo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko ingamba nshya zizakurikizwa kuva ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi kandi zikazamara ibyumweru bibiri”.

Mbere y’iyo tariki, abantu barakomeza kuguma mu ngo.

Guverinoma yemeje kandi ko gahunda yo gupima abantu izakomeza mu gihugu hose, ndetse ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi naho serivisi zemerewe kongera gukora zikubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

SERIVISI ZEMEREWE KONGERA GUKORA

a.   Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.

b.   Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

c.   Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi.

d.   Hoteli n’amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa Moya z’Ijoro

e.   Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

f.    Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.

g.   Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa

h.   Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

SERIVISI ZIZAKOMEZA GUFUNGA

a.   Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

b.   Insengero zizakomeza gufunga.

c.   Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

d.   Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza guhagarara.

e.   Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.

f. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks), Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminti 14 ahantu habugenewe.

g.   Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.

Perezida wa Repubulika Pauk Kagame yashimiye abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda iyi ndwara ya Covid 19 , yibutsa ko kuyirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Ubwanditsi

Back to Top