Armando Christian Pérez arias PITBULL

The Opening Ceremony of the FIFA World Cup 2014
Category: 
Province / District: 

Uyu muhanzi Armando Christian Pérez uzwi ku mazina menshi nka Mr Worldwide cyangwa Mr 305 bivuga umubare uranga umugi wa Miami, yavutse ku itariki ya 15 Mutarama 1981, ubu afite imyaka 38, yavukiye muri Florida yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), ni umuririmbyi uririmba injyana ya RAP, akaba n’umuproducer, umukinnyi w’amafirimi n’umwubatsi, afite inkomoko muri Cuba. Ababyeyi be baje muri Amerika bahunze, babakira nk’impunzi za politiki zashakaga ubwigenge n’ubuhumekero bari baraburiye muri Cuba yari imaze gufatwa na Fidel Castro afatanyije na Che Guevara. Bakigera muri Amerika ababyeyi be bahise batandukana.

Pitbull rero yakuriye muri Miami mu gace kiganjemo impunzi zavuye muri Cuba yitwaga Little Havana. Nyuma rero nibwo ababyeyi be baje kongera guhura, bahura ariko bari mu bukene butabemereraga kubaho ubuzima bifuzaga muri Amerika. Nibwo nyina yigiriye inama yo kujya akora akazi koroheje, ariko bikamusaba gukora amasaha menshi kugira ngo abashe gutunga umuryango we. Birumvikana ko kugira ngo abashe gukuza abana be byamusabaga ingufu nyinshi. Ibi byanatumye Pitbull amuhangira indirimbo yise Dear Mama.

Icyo gihe Se yaje kubura akazi atangira gukorana n’udutsiko tw’impunzi zavuye muri Cuba zacuruzaga ibiyobyabwenge, ari na byo byaje kongera kuba intandaro yo gutandukana na Nyina, kuko Nyina atigeraga yihanganira abakora mu biyobyabwenge mu nzu ye.

Pitbull ageze mu myaka 16, nawe yaje kuba mu gatsiko kacuruzaga ibiyobyabwenge kitwa Miami Dade, nawe bimuviramo kwirukanwa na Nyina kuko atameraga ko ibiyobyabwenge biba mu nzu ye. Yatangiye rero kujya aba mu miryango itandukanye, rimwe na rimwe ntibashe kwihanganira uko kwijandika mu biyobyabwenge.

Ariko nk’uko abitangaza avuga ko iyo ataza kuba yarabonye uburere nk’ubwo Nyina yamuhaye mbere y’uko amwirukana aba yarapfuye cyangwa yarafunzwe. Ibi na byo abivuga muri ya ndirimbo yamuhimbiye yise Dear Mama.

Nyuma yo kwijandika mu biyobyabwenge Pitbull yaje gufata ikemezo cyo kubivamo agasanga nyina muri Miami. Akigerayo, yahise akomeza amashuri ye, ayarangiriza mu ishuri rya Coral Park High School. Kwiga yabifatanyaga no gukora akazi koroheje nko gukora muri Restaurant no mu busitani kugira ngo abashe kubaho no gufasha Nyina. Arangije muri iki kigo rero yahisemo guhagarika amashuri kugira ngo abashe kwita bihagije no kubyaza umusaruro impano ye y’ubuhanzi icyo gihe hari mu mwaka wa 2000.

Nyuma y’imyaka ibiri nibwo yatangiye kumenyekana cyane muri Amerika ubwo yari umwe mu bagize uruhare mu gukora arbum ya Lil Jon yitwa Kings of Crunk yashyizwe ahagaragara mu 2002. Nyuma y’imyaka ibiri mu 2004 ni bwo nawe yasohoye arbum ye ya mbere yitwa M.I.A.M.I (Money Is A Major Issue) ayisohorera muri TVT Records. Iyo arbum yayikoranye n’abahanga nka Lil Jon na Jim Jonsin.

Nyuma yaje gusohora indi arbum mu 2006 yitwa El Mariel. Aha ni ho umuntu yavuga ko yari amaze gufatisha ubuzima bwa gihanzi, kuko nyuma y’umwaka mu 2007 yongeye gusohora indi arbum, ayita The Boatlift. Mu 2007 asohora indi yakunzwe cyane yitwa Rebelution harimo n’indirimbo yaciye umuhigo mu gucurangwa cyane n’amaradiyo yitwa I Know You Want Me (Calle Ocho), Iyi yaje no kuba iya kabiri ku rutonde rwa Hot 100 rwashyizwe ahagaragara na Billboard. Si aho byagarukiye gusa, ahubwo mu 2011 yasohoye arbum yindi yitwa Planet Pit yari irimo indirimbo nka Give Me Everything yaje noneho kuba iya mbere ku rutonde rwa Hot 100 rwa Billboard. Iyo ndirimbo yaje no gukundwa cyane ku rubuga mpuzamahanga ubwo yayishyiragamo Ne-Yo, Nayer na Afrojack. Iyindi yakunzwe cyane na none ni indirimbo yitwa Rain Over Me yakoranye na Marc Anthony.

Mu 2013 Pitbull yasohoye Timber nayo yaje gukundwa cyane ku rwego mpuzamahanga. Aha Pitbull yaje kwamamara cyane ku buryo yanatangiye guhamagarwa muri za awards nka American Music Awards yo mu 2013. Yakomeje no kwiyambazwa n’abandi bahanzi mu kuvugurura indirimbo zabo zakunzwe. Yaje no guhamagarwa na FIFA na Sony Music mu kwandika indirimbo ya We Are One (Ole Ola), afatanya na Jennifer Lopez na Cláudia Leitte. Iyi ndirimbo ni yo yakoreshejwe mu Gikombe k’Isi cya 2014. Ntiyarekeye aho yakomeje gukorana n’abahanzi b’ibihangange nka Usher, Chris Brown, Enrique Iglesias n’abandi baririmba indirimbo zinyuranye. Muri uko kumenyana n’ibihangange binyuranye byamuviriyemo kugirirwa ikizere cyo kuyobora ibirori bitandukanye nk’icya American Music Awards 2013.

Mu 2018 umutungo wa Pitbull wabarirwaga muri miliyoni ijana na mirongo itanu y’amadolari (150 000 000 U$)

Imyambarire

Pitbull asobanura ko impamvu akunda kwambara kositimu ari uko aba ashaka kwerekana imizamukire mu bukungu ye no gushaka kwitandukanya n’abandi baririmba injyana ya RAP bahora mu myambarire ya kigangsta, mu gihe we yiyumvamo cyane mu kuba umubusinessman, kandi ngo mu muco w’abanyacuba habamo kwambara neza.

Anatangaza kandi ngo kuba yarahisemo kwitwa izina ry’ubwoko bw’imbwa; ari ukubera ko imiterere y’ubwo bwoko bwa Pitbull isobanura muri make ubuzima bwe, kuko ngo iyo mbwa ntijya iva ku izima, kandi ntijya yemera gutsindwa. Armando arias Pitbull avuga indimi ebyiri neza ari zo : icyongereza n’ikespanyole. Ariko iyo avuga akunda kubivanga byose.

Arbum yasohoye zose hamwe ni 14 ari zo: 

M.I.A.M.I. (2004), El Mariel (2006), The Boatlift (2007), Rebelution (2009), Armando (2010), Planet Pit (2011), Global Warming (2012), Global Warming: Meltdown2013(yayisubiyemo), Globalization (2014), Dale (2015), Climate Change (2017).

Amateka y’uyu Muhanzi ni maremare, kuko atari ukuririmba gusa akora, ko ahubwo ari umuproducer, umukinnyi wa firimi akaba n’umwubatsi. Muri iyi nyandiko twahisemo kuvuga ku byerekeranye n’ubusore bwe, ndetse n’uburirimbyi bwe. Nibidushobokera tuzamugarukaho mu bijyanye no kuba producer ndetse no gukina firimi.

Byegeranyijwe na KAMBALE Patrick

Back to Top