Bobo Bola agiye kugaruka gusoreza ruhago ye mu Rwanda

Category: 
Province / District: 

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane ku misatsi y'amabara (Tentille), atangaza ko impamvu yifuza gusoreza ruhago ye mu Rwanda ari uko ariho hantu yagiriye ibihe byiza kandi agakundwa cyane muri Ruhago. Bobo bola kuri ubu ubarizwa ku mugabane w'u Burayi mu Gihugu cya Suwedi avuga ko amaze kugira abana 8 yabyaye ku bagore batandukanye.

Bobo Bola uvuga ko atigeze akurikirana ibyo kwiga kuko we yiyumvagamo ko yavukiye gukina ruhago, avuga ko kuza muri APR.FC yaje aturutse muri Kongo Brazavile mu ikipe ya Partonage FC aho yamaze imyaka ibiri mbere y'uko aza i Kigali. avuga ko yaje ari nijoro ameze nk'utorotse kuko batashakaga ko aza mu Rwanda.

Kuri ubu uyu mugabo usigaye yikorera umuziki nk'umuhanzi ku giti cye avuga ko bimwe mu byamushimishije mu Rwanda ari byinshi, ariko ikimuhora ku mutima ni igitego yatsinze ikipe ya Rayon Sports ubwo uwari Perezida wa FIFA Sep Blater yazaga gufungura ku mugaragaro icyicaro cya FERWAFA.

Bobo bola avuga ko impamvu ituma yifuza gukorera umuhango wo gusezera kuri Ruhago mu Rwanda, ari uko ariho hantu yagiriye ibihe byiza kandi agakundwa cyane muri Ruhago.

Avuga ko yishimiye gukinana n'abakinnyi babahanga nka ba Gatete Djimmy, Karekezi Olivier, ba Ntaganda n'abandi benshi bakinanye mu Ikipe ya APR FC n’Amavubi, avuga ko byamufashije kuzamura umupira we ndetse bimuhesha n’amahirwe yo kwerekeza ku mugabane w'u Burayi.

Uyu munyekongo uvuga ko afite imyaka 33 y'amavuko kuri ubu, yakiniye APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi, avuga ko yishimiye uburyo yafashwe neza mu Rwanda, akaba ari nayo mpamvu yifuza kugaruka mu Rwanda aje gukora umuhango wo gusoza gukina umupira w'amaguru.

N’ubwo atavuga neza igihe iki gikorwa azaza kugikora, ariko avuga ko azasaba FERWAFA na Ministeri ya Siporo bakazabimufashamo, agashimira abafana muri rusange ndetse n'abayobozi b'Ikipe ya APR FC yakiniye by'umwihariko Afande Jemes Kabarebe na Afande Siza Kayizari avuga ko afata nk'ababyeyi be mu Rwanda.

Pedro

Back to Top