BUGESERA: Abahinga mu gishanga cya Rurambi basaba ko Minisitiri Mukeshimana yegura

Umuceri warengewe wose kubera uburangare bw'abayobozi
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Abahinzi b’umuceli babarirwa hagati y’1800 n’2000 bahinga kuri hegitari zisaga 1000 mu gishanga cya Rurambi giherereye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.

Aba bahinzi b'umuceri bavuga ko ubusanzwe bagisaruramo hagati ya toni ibihumbi bitatu n’ibihumbi bitanu z’umuceli, biturutse mu masambu yabo, amatungo n’indi mitungo bagurisha kugira ngo babone uko bahinga uwo muceli cyangwa bakanifashisha inguzanyo z’amabanki.

Amarangamutima y’aba baturage arumvikanisha uburakari batewe n’igihombo cyaturutse ku rugomero rwakabaye rutangira amazi yirunze mu masambu yabo akangiza umuceli waburaga iminsi mike ngo usarurwe. Iki gihombo kiri hejuru ya miliyaridi y’amafaranga y’u Rwanda bavuga ko ahatikiriye, barakigereka kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itarihutiye gukumira ayo mazi ngo areke kubangiriza ahubwo iyo Ministeri ifatanyije n’abakozi bayo bo mu kigo cya RAB bagakomeza kubyigiza inyuma kugeza bangirijwe imyaka ubugira kabiri bahingira ubusa. Aha ni ho bahera basaba ko habaho amavugurura mu nzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda, arimo no kweguza Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi cyo kimwe n’izindi nzego zibishinzwe zikomeje kudaha agaciro ibibazo byibasiye ibikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Dr. Geraldine MUKESHIMANA atangaza ko ikibazo aba bahinzi bagize kiri mu maboko ya RAB ndetse ko hari na raporo yanditse isobanura uko kimeze ikubiyemo n’isoko ryagombaga guhabwa rwiyemezamirimo ngo akumire ayo mazi yangiriza abahinzi. Naho ibijyanye no kwegura byo yagize ati: "....Icyo ntabwo nagisubiza.... reka icyo tube tucyihoreye nzagushakire raporo."

Hari kandi ikibazo cy’ifumbire abahinzi bakunze kugaragaza ko itabageraho ku gihe bigatuma hataboneka umusaruro wari witezwe, biniyongeraho politiki yo kuhira imyaka ikigenda biguru ntege nyamara yaragaragaye nk’ishoboka none igice kinini cy’ubuhinzi kikaba kigishingiye ku miterere y’ibihe, nabyo bihindagurika buri gihe, kandi bigahindagurika nabi.

N'ubwo bimeze bityo ariko Leta y’u Rwanda ntisiba kugaragaza ubushake bwo guteza imbere uru rwego, ibi bikagaragazwa n’uburyo igenda yongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi butunze hejuru ya 80% by’abaturarwanda.

Ibi bikaba byerekana ko hatagize igikorwa no mu gahangana ihindagurika ry'igihe, byasubiza inyuma abo banyarwanda benshi batunzwe n'ubuhinzi.

KAMBALE Patrick

Back to Top