Bugesera: Barasaba ko umuco wo kujyana igare mu bishyingiranwa wacika

Category: 
Province / District: 

Mukantambara Agnes atuye mu  kagali ka Gatanga mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera avuga ko uwo muco ugiye gutuma bamwe mubakobwa bahera ku ishyiga kubera kubura amafaranga yo kugura ibishyingiranwa bihenze birimo n’igare.

Yagize ati “ nk’abakobwa bava mu miryango y’abakene biradukomerera cyane kuko nta mikoro dufite, kandi iyo utajyanye iryo gare umuhungu ndetse nabo mu muryango we ntibashobora gutuma urwinjiramo dore ko baba baranabiguteje mbere”.

Uyu mukobwa asaba ko Leta yakwiye kugira icyo akora kuko uwo muco udakwiye, ndetse ukaba urimo kugira ingaruka mbi mubakobwa baho kuko barimo kwishyingira kandi ingo zabo ntizirambe kuko inyinshi zirahita zisenyuka.

Bimwe mubishyingiranwa umugeni w’umukobwa agomba kuzana ku musore ndetse bidashobora kuburamo ku isonga harimo igare kandi rishya, matola, intebe zo munzu, ibikoresho byo mugikoni n’ibindi.

Habyarimana Jean Claude n’umusore witegura gushinga urwe avuga ko umukobwa washyingiwe agomba kuzana igare kuko rifite agaciro gakomeye.

Ati “ umuhungu nawe avunika yubaka inzu, ashaka n’ibindi bizatunga umuryango n’umukobwa rero nawe agomba kuzana igare kuko rifatira runini urugo, turyifashisha tuzana amazi, tujya kw’isoko ndetse iyo mumaze kubyara rijyana umwana kwa muganga”.

Umugore umwe utuye mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera utarashatse ko amazina ye atangazwa mukinyamakuru avuga ko yashyingiwe n’umugabo mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa karindwi ariko nyuma aza kwirukanwa murugo kuko atazanye igare mubishyingiranwa.

“ nari narabivuganyeho n’umugabo twari tugiye kubana ko nta mikoro mfite yo kuzana igare mu bishyingiranwa maze ambwira ko nta kibazo kuko ibindi byose narabizanye ariko umuryango w’ibawo w’umugabo ntibampaye amahoro kuko kuva bakimara kuntwikurura ijoro ryose bambwiye ko ngomba gusubira iwacu kuko ntazanye igare”.

Akomeza avuga ko yahamaze iminsi itatu uwa kane ahitamo gusubira iwabo kuko atari gukomeza kubaho muri ubwo muzima bwo kumucunaguza.

Yagize ati “ ubu nongeye gushaka kuko kandi mbanye n’umugabo wanjye neza kuko we ibyo by’igare atigeze abigenderaho, akaba ariyo mpamvu nsaba ubuyobozi ko ibyo kujyana igare babikuraho kuko bibangamiye benshi cyane imiryango ikennye”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko uwo muco ugomba gucika kandi ko naho usigaye barimo kugenda bigisha abaturage babakangurira kuwureka kuko udakwiye mubanyarwanda.

Ni ubwo ubuyobozi buvuga ko uwo muco urimo kugenda ucika, bamwe mubaturage badutangarije ko hari aho urimo gukaza umurego kuko hari aho bavuye ku igare none ubu bakaba bageze kuri moto ariyo ijyanwa mubishyingiranwa by’umugeni w’umukobwa.

Egide Kayiranga

Back to Top