BURERA: Igishanga cy’Urugezi, ingobyi y’inyoni utabona ahandi ku Isi

Igishanga cya Rugezi
Category: 
Province / District: 

Igishanga cy’urugezi ni kimwe mu byanya bikomye bifatwa nk’umutungo w’Isi, gikora ku mirenge 6 y’Akarere ka Burera n’umwe w’Akarere ka Gicumbi. Iki gishanga gicumbikiye inyoni zitwa ‘Incenceberi’. Ba mukerarugendo basura cyane izi nyoni kuko ntahandi ziboneka kuisi. Igishanga cy’Urugezi kandi gifatiye runini ingomero z’amashanyarazi zo mu Rwanda.

Urugezi rukora ku Mirenge y’Akarere ka Burera irimo; Butaro, Kivuye, Gatebe, Ruhunde, Rwerere na Rusarabuye, gikora kandi ku Murenge wa Nyankenke wo mu KarerekaGicumbi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko iki gishanga kingana na hegitari 6735, zose zikaba zitwikirijwe n’ibyatsi. Iki gishanga gifite ubunini kuburyo ugisuye bwa mbere utabasha kugiheza n’amaso.

Ubwatsi butoshye butwikiriye amazi y’iki gishanga bushobora gutera impanuka uwabukandagiraho. Letay’u Rwanda yaragikomye ntawemerewe kugikoreramo indi mirimo iyo ari yo yose.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufatanije n’inzego zita kubukerarugendo zirimo Ikigo cy’Igihugu kita ku Iterambere(RDB), bwemeza ko mu Gishanga cy’Urugezi harimo amoko atandukanye y’inyoni atakiboneka ahandi ku Isi harimo izitwa ‘Incenceberi’; inyoni ntoya cyane bigorana cyane kuzibonesha amaso kubera ko ziguruka k’umuvuduko uri hejuru.

Harimo kandi imisambi, Inyange na Nyirabarazana hakabamo n’amafi mato yitwa Inshonzi.

Ikinyamakuru URUNGANGO MAGAZINE cyasuye imirenge ya Butaro, Ruhunde na Bungwe, abaturage baturiye Igishanga cy’Urugezi bagitangariza ko kibafatiye runini mu mibereho yabo ya buri munsi. Ngo kibafatiye runini mu mibereho yabo ya buri munsi.

Habarurema Eugene, umuturage wo Murenge wa Ruhunde agira ati: ”Iki gishanga kidufatiye runini pe! Amazi tunywa tukanatekesha niho tuyakura ku migezi igikikije, kiranadufasha cyane mu iterambere ryacu kuko ari cyo gituma ingomero z’amashanyarazi zacu zikora.”

Hari ikibazo abaturage batazibagirwa

N’ubwo abaturage barata ibyiza by’Igishanga cy’Urugezi, ntibabura no kuvuga ko batazibagirwa ikibazo ‘gikomeye’ bigeze gukururirwa no kwangiza icyo gishanga hagati y’umwaka wa 1987 na 1989.

Dusingizimana Fulgence, umuturage wo mu Murenge wa Bungwe, yagizeati: ”Tutaramenya ibyiza by’iki gishanga twigeze kujya tugihingamo maze duhura n’ikibazo gikomeye cyadutunguye cyane; twabuze amazi maze turahangayika cyane.”

Akomeza agira ati:“Kubw’iyo mpamvu abaturage twahakuye isomo ryo kukibungabunga, ubu rwose kuba tutagihinga mo ntacyo bidutwaye, amabwiriza Leta yatanze y’uko tutagomba kugihingamo[Igishanga] nimeza kuko ari twe bifitiye akamaro.”

Mu kubungabunga iki gishanga cy’Urugezi, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwakizitije amoko atandukanye y’ibiti birwanya isuri, bitewe kugeza kuri metero makumyabiri uvuye kugishanga.

Cecile UWAMARIYA

Back to Top