Corona virus ishobora kuzasiga ingaruka nk’iza Grippe Espagnole

Grippe Espagnole & Coronavirus
Category: 
Province / District: 

Ibi byorezo byombi bihuriye ku bukana bwabyo bwo kwica abantu benshi mu gihe gito. Kugeza ubu Corona virus imaze kwica abarenga ibihumbi 239 mu gihe cy’amezi 5. Naho Grippe Espagnole yo yishe abarenga Miliyoni 80 mu gihe cy’imyaka 2. Kuba rero Corona virus nayo yarishe abantu benshi, bituma ingaruka izasigira abatuye Isi zisa nk’izo Grippe Espagnole yasize mu 1918-1919. Muri zo harimo kubura abantu bari abakozi, bari abakuru b’imiryango ari na bo bayitunze, kubura bakozi bikaba ari n’intandaro ikomeye yo kugwa kw’ubukungu bw’ibihugu byinshi ku Isi.

Aho ibi byorezo bihuriye

Isano ibi byorezo bihuriyeho ni ubukana bwa byo mu kwica abantu benshi mu gihe gito. Mu gihe cy’amezi 6 icyorezo cya Grippe Espagnole cyari kimaze kwica abarenga ibihumbi 12 mu Busuwisi. Umwihariko wayo kandi ni uko itatumaga uwayanduye ashobora kubaho igihe kirenze amasaha 24. Mu gihe Corona n’ubwo bivugwa ko nta muti wayo nta n’urukingo ruraboneka ishobora kumara mu mubiri w’umuntu igihe kirenze amasaha 24 itaramwica bitewe n’uko umubiri w’uwayanduye umeze.  

Aho ibi byorezo bitandukaniye gato ni ikiciro cy’abo byibasira. Corona Virus yibasira abakuze n’abafite umubiri ufite intege nke kubera kuzahazwa n’indwara zidakira nka diyabeti, VIH/SIDA, kanseri n’izindi. Iyo ibagezeho irabahitana. Ariko Grippe Espagnole yo yibasiye abakiri abasore mu kigero k’imyaka ya 20-49.

Impamvu Grippe Espagnole yishe abantu benshi ni uko yakwirakwijwe ku buryo bwihuse, kuko icyo gihe yadukaga mu myaka ya 1918-1919 hari mu ntambara y’Isi, aho abakundaga kugenda kandi begeranye ari abasore b’abasirikare babaga bagiye kurwana. Kandi uko bimurwaga bajya kurwana, ni na ko bagendaga bayanduza abasivire b’aho bagiye kurwana. Ibi rero byatumye ikwirakwira ahantu hose abo basore bagendaga. Ikindi kandi ni uko yibasiye cyane igitsina gabo kurusha abagore, kuko ari bo bari abarwanyi.

Ingaruka mu bukungu

Iki cyorezo kuberako cyahitanye abantu benshi, byatumye gisiga ingaruka zikomeye mu bukungu bw’ibihugu yagaragayemo byose. Nko mu Gihugu cy’u Busuwisi abakozi bangana na 80% b’igihugu cyose barayanduye. Ni ukuvuga abakozi bo mu bigo bya Leta n’abikorera. Ibi rero byatumye akazi n’ubukungu muri iki gihugu bigenda gahoro cyane. Mu nzego zakozwemo cyane ku buryo bugaragarira bose ni inzego zo gutwara abantu, kuko wasangaga imodoka na gari ya moshi bitwara abantu bitubahiriza igihe kubera ubuke bw’abakoragamo. Ibi byanabaye mu nzego z’ubuvuzi kuko na ho wasangaga abaganga ari bake cyane, bigatuma abivuza batinda kwakirwa.

N’ubwo Corona virus itishe abantu benshi muri Afurika, ariko hari aho iri kwica abantu benshi nk’i Burayi, Amerika n’Aziya aho yahereye. Muri ibi bihugu rero iri kugenda itwara abantu benshi, kandi biragaragara ko iri gutwara abafite uburambe bw’akazi. Ni ukuvuga inararibonye, kuko ari bo bakuze. Ibi rero bikazasiga ingaruka zisa nk’iza Grippe Espagnole n’ubwo umubare wenda utazangana, ariko hari ibihugu bizagira ikibazo cy’abakozi.

Indi ngaruka ikomeye Corona virus isigiye Isi, ni igihombo cyaturutse muri gahunda zagiye zifatwa n’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo kuyirinda. N’ubwo mu Rwanda twamaze ukwezi kumwe n’igice muri gahunda ya « Guma mu rugo », biragaragara ko byasigiye igihugu n’abagituye igihombo kinini. Ibi birumvikana kandi ko tutagihuje n’ibihugu biyimazemo amezi arenga 2. Ibi rero bizasaba imbaraga nyinshi kukivamo, ndetse bizanaviramo abatari bake kubura akazi, abagize amahirwe yo kukagumana, nabo birumvikana ko kazababana kenshi, kuko bazaba bakora aha babiri.   

Ingaruka mu mibanire

Iki cyorezo cya Grippe Espagnole cyabanje gusuzugurwa n’ibihugu bimwe na bimwe kuko byabaga bifite ubwoba bwo gutangaza impfu z’abasirikare babyo. Ku buryo hari n’ababifataga nk’uburozi bahaye abasirikare babyo. Uko byahishwaga rero, ni nako yahitanaga abantu benshi.

Abantu rero bamaze kuyimenya bagize ubwoba cyane, batangira kwishishanya, ku buryo byageze aho abantu bafata abandi nk’abanzi bifuza kubagirira nabi. Buri wese atangira kwifungira iwe, no gukemanga mugenzi we.

N’ubwo byagize uruhare mu kuyihashya, ariko byagize ingaruka mu mibanire y’abantu, no gushyira hamwe kwabo.

Ibi na byo rero ni byo biri kuba hirya no hino ku Isi, ndetse no mu Rwanda. Urugero rufatika ni urwo uko umushinwa, umuzungu cyangwa umuhinde asigaye afatwa. Noneho iyo yitsamuye cyangwa akoroye abamwegereye barahunga. Ntawe ugiha ikaze umuntu uturutse hanze, n’iyo yaba avuye mu kato k’iminsi 14 bashyirwamo. Umunyakigali ugeze mu ntara barahunga. Ntawe ukimushira amakenga.  

 Ikizere mu guhangana n’ingaruka za Corona virus

Nk’uko twabivuze haruguru, Grippe Espagnole yahitanye abantu benshi kuko yabanje kugirwa ibanga, bitandukanye na Corona virus yavuzwe mbere y’uko igera ku Isi yose. N’ubwo hari ibihugu byabanje kuyisuzugura ndetse bigatuma inatwara ubuzima bw’ababituye benshi, ariko ibindi byabonye umwanya uhagije wo kuyitegura no guhangana nayo, ari yo mpamvu yahitanye abantu bake ugereranyije na Grippe Espagnole.

Ibi rero biratanga ikizere cy’uko abazasigara, byibura bazabasha guhangana n’ingaruka za yo bayizi neza. Izanabasigira kandi isomo ryo kumenya uko bitwara mu guhangana n’ibindi byorezo bishobora kwaduka. Ibi ni na ko bimeze mu Rwanda, kuko hari abemeza ko byabasigiye isomo nk’iryo kwizigamira, kugira isuku n’andi umuntu yakura mu gihe abantu bamaze mu rugo.

KAMBALE Patrick

 

Back to Top