Coronavirus ishobora gutera impinduka kuri Gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y’imyaka 7 - Perezida Paul Kagame

HE Paul Kagame in Press Conference during Covid19
Category: 
Province / District: 

U Rwanda ruri mu mwaka wa gatatu wo gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 ; uyu mwaka ukaba uhuriranye n’icyorezo cya Corona virus.

 

Ku itariki ya 27/04/2020, ubwo yari mu kiganiro na bimwe mu bitangazamakuru kibanze ahanini ku kureba uko u Rwanda ruhagaze mu guhangana na Corona virus n’ingaruka zayo ku bukungu bw’igihugu, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, Abajijwe niba nta ngaruka Coronavirus izagira kuri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 2017-2024 (NST 1) ku buryo ishobora kuvugururwa, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahuye n’ibibazo byinshi kandi babivamo neza.

 

Yagize ati “Abanyarwanda twahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye, iteka Abanyarwanda barafatanya, bagakora uko bashoboye n’imbaraga zabo, tugatera imbere.’’
Yakomeje avuga ko Coronavirus ari iyo guhangana na yo mu gihe cyayo. Yagize ati “Ni ukwishakamo ibyo dufite byose, n’iyo byaba ko dukomeza gushakisha n’ahandi ibyo tudafite ariko duhera ku byo dushoboye. Ni isomo tumaze iminsi twize, ni yo mpamvu ubona kenshi bitaduhungabanya cyane cyangwa tukabisohokamo nk’abandi.’’

Perezida Kagame yavuze ko hari ingamba z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage zari zarateguwe zizahinduka kubera Corona virus, ariko yavuze ko atari zose.

Yakomeje agira ati “Hazahinduka byinshi, mu mitekerereze, imibare no gushaka kwihutisha ibintu. Ni nk’ikintu gikangura abantu cyangwa kigasa n’igisunika abantu gukora nk’ibyo bakoraga mu buryo bwihuse, cyangwa bundi.

....Niko bigenda, n’iyo twakoze umushinga tukawushyira mu bikorwa, bigera aho rimwe na rimwe bitewe n’ibyo duhura na byo mu mikorere, igenamigambi wafashe ugasanga hari ibyo ubona bikwiye guhinduka. Ntitugenda nk’abahumirije rero, buri ntambwe dutera tugenda tureba niba ijyanye n’igihe, ijyanye n’uko twatekereje cyangwa se niba hari ibindi twakongeraho bigahinduka.

... Nta nkomyi ihari, nta nzitizi yo kuba twatekereza ukundi, ibyo twateguye tukabikora ukundi cyangwa aho bigomba gukorwa nk’uko byateguwe bigakorwa, dufite uburenganzira bwo kubikora, uko tubona n’icyo biduha.’’

Ubwanditsi

Back to Top