COVID-19 itumye mu Rwanda nta bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2020 bizakorwa

State Minister MINEDUC (TWAGIRAYEZU Gaspard)
Category: 
Province / District: 

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020 hagamijwe kwiga no kurebera hamwe gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda indwara ya Covid-19, hafatiwemo imyanzuro, harimo n'uvuga ko  amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) ikaba yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2020, nta bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye bizabaho, kuko umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2020.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, TWAGIRAYEZU Gaspard yabwiye itangazamakuru ko ibizamini bya Leta byari biteganyijwe muri uyu mwaka bitazakorwa.

Ministeri y'amashuri mu Rwanda ntiyigeze isobanura byinshi kuri ibi byemezo cyane cyane, ku bibazaga ku bijyanye no kwimuka kw’abanyeshuri. Ariko icyumvikana hano, ni uko abanyeshuri bazaguma mu myaka bigagamo.

Ibi byemezo bije bisanga gahunda yari iteganyijwe ku itangira ry'amashuri ryari kuzajya riba muri Nzeri kuva mu 2022, aho gukomeza gutangira umwaka w’amashuri muri Mu kwezi kwa mbere,  nkuko byari bisanzwe.

Ubwanditsi

Back to Top