COVID-19 yivuganye umuganga wa Papa Françis

Papa Françis yirinda COVID-19
Category: 
Province / District: 

COVID-19 yivuganye umuganga wa Papa Françis

Nyuma y’uko Fabrizio Soccorsi w’imyaka 78 y’amavuko wari umuganga wihariye wa Papa Françis yishwe na Corona Virus, Papa Françis yamusimbuje undi witwa Roberto Bernabei w’imyaka 69 y’amavuko. Ibi bibaye mu gihe byavugwaga ko Papa Françis w’imyaka 84 nawe ashobora kuba yarayanduye.

Nyuma yo gupimwa bagasanga ari muzima, Papa Françis yahise akingirwa. Uru rupfu rero ruje rushimangira ibyavugwaga ko muri Vaticani naho Corona Virus yaba ihari. Ariko ikiri amahire byibura ni uko Papa François yamaze gukingirwa. Aho akaba ari ho wenda umuntu yashingira icyizere cy’uko izamusiga amahoro n’ubwo abahanga mu buvuzi bemeza ko izi nkingo zidakingira Corona Virus 100% ko abakingirwa basabwa gukomeza ingamba zo kwirinda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Vatican, ryemeje ko umukozi wese utemera gukingirwa ashobora gufatirwa ibihano bikomeye birimo no guhagarikwa ku kazi. Ngo ibi biratuma uyu mujyi urushaho gushyira abakozi bawo mu mutekano mu gihe bari mu kazi. Uwo Mujyi usaba abo bakozi bawo ko barebera ku rugero rw’Umukuru wabo Papa Françis wamaze kwikingiza.

Tubibutse ko Papa Françis ubwo yari afite imyaka 21 (1957) yigeze kubagwa mu gihaha cy’iburyo. Vatican ikaba itangaza ko uyu muganga mushya Roberto Bernabei ashoboye kandi ko afite uburambe kuko yari amaze igihe kirekire akorera mu Bitaro bya Polyclinique Universitaire Gemelli by’i Roma aho Papa Paul wa II yakundaga kwivuriza. 

Kambale Patrick

Back to Top