Diyasipora y'abakongomani mu Rwanda yamaganye Imyigaragambyo abayoboke ba Fayulu bakoreye kuri Ambasade y'u Rwanda i Kinshasa

Ambasadeur Karega en RDC
Category: 
Province / District: 

Dr AWAZI Raymond ukuriye Diyasipora y'abakongomani mu Rwanda, yasohoye inyandiko yamagana imyigaragambyo insoresore z'ishyaka ECIDE rya Martin Fayulu, we yise impumyi zitabona ishyaka n'ubushake Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo n'abandi banyapolitike bashyizemo ngo amahoro yongere agaruke mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

Muri iyi nyandiko ya Dr Awazi Raymond uhagarariye diyasipora y’Abakongomani mu Rwanda, yaboneyeho gusaba Guverinoma y'u Rwanda kudacibwa intege n'amagambo y'abanzi b'amahoro, ahubwo bakongera imbaraga mu gukomeza guharanira amahoro n'ituze by'Akarere k’Ibiyaga Bigari. 

Ukuriye Diyasipora y'Abakongomani yasabye abanyekongo baba mu Rwanda kuba maso ntibagwe mu mutego w'abanyapolitike bakomeje kubiba urwango, no gushaka gushoza intambara mu karere, ahubwo abasaba kujya inyuma ya Perezida wabo Félix Tshisekedi Tshilombo mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko n'ubwomvikane mu mahoro.

Paluku René (Pedro) 

 

Back to Top