François Kanimba wahoze ari Minisitri mu Rwanda yagizwe Komiseri muri ECCAS

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Nyuma y’igihe gito uyu muryango ukoze amavugurura, hagamijwe itangira ry'ikorwa ry'ubucuruzi bwisanzuye (free trade) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango, François Kanimba yagizwe Komiseri w’Ubukungu, Ubucuruzi n’Ifaranga mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati ECCAS. 

François Kanimba yabaye Guverineri wa Banki nkuru y'igihufu BNR, kuva mu mwaka wa 2002 kugera 2011 ahava ajya kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yavuyemo mu mwaka wa 2017. 

uyu muryango ECCAS washinzwe mu 1983  ukaba ari umwe mu ihuza ibihugu bigize uturere yemewe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nta bikorwa bikomeye bigaragara by’ubufatanye mu bukungu wagezeho nka SADC ( umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo ) cyangwa ECOWAS uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ibi nibyo byatumye mu nama y’abakuru b’ibihugu yateranye mu Ukuboza umwaka ushize wa 2019, abayitabiriye bemera amavugurura azatuma uwo muryango urushaho kungukira abawugize.

uyu muryango u Rwanda rwari rwari rwarawikuyemo mu 2007 ariko ruza gusubiramo mu 2016.

ECCAS ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kwa Afurika yo Hagati, ikaba igizwe n’ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda.  

 

Ubwanditsi 

Back to Top