GASABO : MU GAKINJIRO KA GISOZI UBUBIKO BW’IMBAHO, NA MATORA HAHIYE

Polisi y'urwanda ishami rishinzwe kuzimya umuriro bagerageza kuzimya Agakiriro
Category: 
Province / District: 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, agakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo hongeye gufatwa n'inkongi, ahahiye ni ahakorerwa ububaji bw'ibintu bitandukanye byo mu nzu, hari n'ububiko bw’imbaho, ahandi hahiye ni ahabikwa amamatora.

Bamwe mu baganiriye n'ikinyamakuru URUNGANO MASINE, bakorera hano mu gakonjiro bavuze ko umuriro watangiye ahazwi nko muri ADARWA, iruhande rwa ruhurura.

 Ngo bakaba bakeka ko iyi nkongi yaba yaturutse ku mashanyarazi n’ubwo bitaremezwa neza.

Mu myaka 3 ishize muri aka gakinjiro ka Gisozi hamaze gushya inshuro zirenze 4.

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya umuriro, yahanganye n'uyu muriro kuburyo saa yine wari wamaze gucogora.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru hari hatarabarurwa ibyangiritse byose kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.

Pedro

Back to Top