Gereza 10 abagororwa babayeho neza ku isi

Centre de Justice de Loeben muri Autrichiya
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ubusanzwe gereza zizwiho kuba ari ahantu abakoze ibyaha bahanirwa, muri uko guhana hazamo no kuba umugororwa atabasha kubona ibintu byose yifuza, ko ahubwo ahabwa iby’ibanze bimufasha kubaho mu gihano cye. Ariko ibi hari ibihugu byamaze kubirenga, bikumva ko ahubwo gereza aria ho umuntu ajya kugirango atekereze neza ku cyaha yakoze, noneho ubuzima bwiza abayemo bukazamufasha gufata icyemezo cyo kutongera gukora icyaha. N’ubwo usanga izo gereza zikikijwe n’inkuta ndende nk’izindi gereza, ariko usanga ababayemo imbere nta kibazo na kimwe baba bafite cy’ubuzima. Muri iyi nkuru, tugiye kubagezaho gereza 10 za mbere ku isi zifata imfungwa zazo neza;

1. Gereza ya Bastoy muri Norvège

Iyi yo ifite umwihariko wo kuba nta ruzitiro ifite, kandi ikaba ituye mu kirwa hagati. Imfungwa 115 zihafungirwa zibaho mu miryango no mu mazu yo guturamo yazubakiwe. Urebye abacunga gereza bahakora, ntibashinzwe kubacunga cyane, ahubwo bashinzwe kubacungira umutekano kurusha uko babarinda gutoroka cyane ko bitanaborohera. Kandi iyo urebye imfungwa zihafungirwa, usanga ahanini ari imfungwa zakoze ibyaha bikomeye nko kwica abantu, ibiyobyabwenge, n’ibindi… Abacungagereza baho batangaza ko kuba batoroka bidashoboka kuko batuye mu kirwa cyabo bonyine, ikindi kandi baramutse batorotse benewabo b’abo biciye bashobora kubagirira nabi, kandi ngo ubuzima babayeho ni bwiza ku buryo nta cyatuma bifuza gutoroka batarangije igihano cyabo. 

2. Gereza ya Sollentuna muri Suède

Iyi gereza yo uyifungiwemo aba ameze nk’uri muri hoteli y’inyenyeri 3 ku rwego rwo muri icyo gihugu, kuko bagira ibyumba byiza birimo televiziyo na radiyo. Ikindi kandi bagira uruganiriro bakiriramo abaje kubasura utasanga ahandi. Imfungwa zaho zigira kandi icyumba kinini cyagenewe gukoreramo siporo, kuburyo n’iyo haba ari mu gihe cy’urubura bakomeza bagakora siporo. Undi mwihariko wayo kandi ni uko buri mugororwa ashobora guteka ibiryo yishakiye, cyangwa agatumiza ibiryo ashaka.

3. Gereza ya Otago muri Nouvelle Zélande

Iyi gereza yubatse ku buryo ari inzu imwe ifite umuryango umwe uyinjiramo. Kandi uwo muryango ugizwe n’ibyuma bihambaye bisaka uwo ari we wese uyinjiramo. Ukihinjira kandi telefone yawe ihita iva ku murongo, ku buryo ujyiye yo badakenera kuyimwaka. Iyi nayo yakira abagororwa bakoze ibyaha bikomeye. Iyi gereza nayo ifite ibyumba byiza nk’ibyo muri hoteli, kandi bagaburirwa ibiryo bifuza. Umugororwa uhafungiye, ahobora kwiga umwuga ashaka woroheje, kuburyo ashobora gusohoka afite umwuga azi. Kwiga muri iyo gereza ni ubuntu.

4. Gereza ya Majesty’s Prison Send yo mu Bwongereza

Iyi gereza ni iy’abagore gusa, ikaba ifite umwihariko w’uko abahafungirwa bashobora guhabwa ababasokoza bakita no ku bundi bwiza bwabo nko gukora inzara n’ibindi. Nabo baba mu byumba byiza, kandi bahabwa ifunguro ryiza, ritagira aho ritandukaniye n’irya hoteli. Muri iyi gereza imfungwa zinahabwa amasomo nk’atangwa muri za Lycées z’abakobwa zaho.  Iri kandi mu magereza arinzwe cyane mu Bwongereza.

5. Gereza ya JVA FUHLSBUETTEL yo mu Budage

Iyi gereza yakirirwamo abagororwa bafite igihano cy’igihe kirekire. Nk’uko yavuguruwe muwi 2011, buri cyumba kigira igitanda n’intebe imwe ndende yo muri salo, kikagira kandi n’imashini imesa n’aho umugororwa ashobora kurebera Televiziyo. 

6. Gereza ya Halden muri Norvège

Iyi gereza ni imwe mu magereza mashya yo muri icyo gihugu, ikaba ari gereza yubatswe hatagambiriwe guhana cyane, ahubwo hagambiriwe kugorora. Niyo mpamvu buri cyumba cyaho kigizwe n’igitanda cyiza, uruganiriro ku ibaraza ryitegeye ishyamba, ubwogero bugezweho, kandi buri mugororwa yemerewe gukoresha igikoni rusange mu guteka ibyo ashaka byose kuko biba bihari. Buri mugororwa yemerewe kandi gukoresha studio y’umwuga iba muri iyo gereza, anemerewe kandi kujya muri atelier irimo ibikoresho byose mu gukora ibyo ashatse byose.

7. Gereza ya Cebu muri Philippine

Iyi gereza ifungirwamo abakoze ibyaha byo kwica, n’ibindi byaha bihutaza umuntu nko kurwana, iterabwoba, gushimuta abantu, no gucuruza ibiyobyabwenge. Kubera ubunyamaswa bw’abahafungirwa, abagororwa baho batozwa guhora bishimye no guhora babyina mu rwego rwo kugabanya ubunyamaswa cyangwa ubugome bwabo. Ni yo gereza y’intangarugero mu gufata neza abagororwa muri icyo gihugu, kuko nta mugororwa waho urwana n’undi, cyangwa wenda ngo yanatuka undi, kandi nta mugororwa n’umwe ukubitwa.  

8. Gereza ya Aranjuez muri Espagne

Umwihariko w’iyi gereza ni uko bemerera abagororwa bafite abana bato kubana n’abafasha babo, mu rwego rwo guharanira ko umwana agira uburenganzira bwo kubana n’ababyeyibe uko ari babiri, kandi bose bakagira uruhare mu kumuha uburere. Abana barara mu cyumba cyabo cyiza cyabugenewe, bakagira n’abarezi babo b’umwuga babacunga nijoro. Iyo gereza ikaba yaranashyiriweho kugirango bafashe abo babyeyi baba bakoze ibyaha guha agaciro imiryango yabo, no kubafasha gufata icyemezo cyo kutazongera gukora ibyaha.

9. Gereza ya OtagoCorrections Facility muri Nouvelle Zélande

Iyi gereza ikunzwe kwitwa Milton Milton, umugororwa abaho neza cyane mu cyumba cye wenyine kirimo climatiseur /air condition kandi igitanda cye kiba giteye nk’icyo muri hoteli. Buri mugororwa yeremererwa kandi igikoresho cye cy’umuziki kimufasha kuruhuka, kandi akagira Televiziyo na Radiyo bye yihariye. Uburyo ibyo byumba byubatse ntibutuma hari umugororwa usakuriza undi.  

10. Centre de Justice de Loeben muri Autrichiya

Iyi gereza ni imwe mu magereza mashya kandi agezweho muri icyo gihugu. Ufungiwemo ntajya yicwa n’irungu, kuko buri cyumba cy’umugororwa harimo Televiziyo na Radiyo, ubwogero n’ubwiherero, ndetse n’igikoni cyihariye. Ni ukuvuga ko buri mugororwa arya ibiryo ashatse, kandi agatuma ibyo shatse byose hanze. Abafungiwemo batangaza ko ubwa mbere ugira urukumbuzi rw’abawe wasize hanze, wamara kumenyera, ukaba umuturage waho usanzwe. Bemeza ko kuhamenyera bitajya bigorana.

Byegeranyijwe na KAMBALE Patrick

Back to Top