GICUMBI: Abashakanye bahisemo uburyo bwo gukemurira amakimbirane mu biganiro

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Nk’uko twabitangarijwe n’umusaza Baryamwisaki w’imyaka 69 utuye mu Murenge wa Kaniga mu Kagari ka Kinihira, avuga ko guharika ari kimwe mu gihano cyahabwaga umugore wananiranye, ariko ngo akagihabwa ari uko ibindi byose byananiranye nko kumwihanangiriza, kumujyana mu muryango no kumucishaho akanyafu. Ngo ariko ab’ubu usigaye uvuga umugore, aho kugira ngo muganire ku byo mutumvikanaho, akiruka akujyana kuri Police. Yagize ati: “Kuba kera umugabo yaraharikaga, ni ukubera ko umugore we yabaga yamunaniye byananiranye nk’uko ubu bahabwa gatanya. Ariko ibyo byose byaberaga mu muryango. Ariko ubu, usigaye umuvuga akaba yakujyanye kuri Police bakagukubita, barangiza bakanagutegeka kumusaba imbabazi.

Bigirimana Gaudence ni umubyeyi w’imyaka 49 y’amavuko, amaze imyaka 25 yubatse. Yashatse mu Rukiga uwo muco wu gukubita abagore no guharika ugihari. Yavuze ko n’ubwo ibyo byabagaho, ntacyo byakemuraga mu muryango ko ahubwo byatezaga ibibazo n’ubwo n’ubu hari aho bikiri.  Yongeyeho ko akenshi amakimbirane hagati y’abashakanye muri ako gace k’iwabo aturuka ku gusigana hagati yabo. Ibyo bikagira ingaruka cyane ku bana n’umugore. Yagize ati: “Nge iyo ndebye nsanga amakimbirane y’abashakanye b’ino aturuka akenshi mu gusigana kwabo. Kuko burya iyo umugabo atakubwiza ukuri ngo akubwire umushahara we ahembwa cyangwa ngo akubwire igiciro yagurishije itungo yajyanye ku isoko, ahubwo agahora akubaza umushahara wawe, biba ari ikibazo. Icyo gihe iyo wanze kumuha ku mushahara muto ukorera, araguhima ntiyongere kugira ayo we azana mu rugo. Iyo bigenze bityo rero nibwo umugore aremererwa n’inshingano zose zo mu rugo. Iyo byageze kuri urwo rwego birangira barwanye. Icyo gihe rero umugore ntashobora kwiyitaho, ahubwo atangira kurwana n’uko abana be babaho.“

Akomeza agira inama abagore n’abakobwa bagiye kurushinga, ababwira ko kurwana bivamo no kwicana atari byiza, ko ibyiza ari ukuganira n’uwo mwashakanye mukamenya aho mwerekeza urugo rwanyu. Yagiriye inama abakobwa bitegura kurushinga ko mu rushako ikiza gisumba ibindi kinarinda amakimbirane yose ari uguca bugufi, ugatwara umugabo wawe neza, ukamenya igihe nyacyo cyo kuganira ku bibazo mufitanye. Umugabo yatera hejuru ukihangana ugacisha make ugaharanira kurera abana n’iterambere ry’urugo rwawe mu mahoro.

Ntibikwiye ko umugore abaho yihangana hakwiye kuba ikiganiro mu bashakanye

N’ubwo uyu mukecuru ashyigikiye kwihangana kw’umugore mu rwego rwo gutanga amahoro mu rugo rwe, Mushimiyimana Wilton, umugabo w’igikwerere we atangaza ko ibyo bihano byahabwaga umugore n’uburemere bwo guhora yihanganye bitagira icyo byamara kurusha kuganira n’uwo mwashakanye mukareba uburyo mukemura ibibazo bibari hagati. Yagize ati: “Gukubita umugore ni igikorwa kigira ingaruka zikomeye mu mibanire y’abashakanye. Iyo umukubise ni bwo atangira kukwishisha no kutakwibonamo agatangira kukureba ukundi, ari nabyo bitangira gushyiraho imipaka imubuza kukwiyumvamo no kuba yagira ikiganiro agirana nawe kandi ari we mwagakwiye gufatanya guteza imbere urugo. Ikindi ni uko ari umurage mubi uba uha abana bawe, kuko nawe nagera iwe ari ko azafata umugore we.” Wilton yasoje avuga ko guharika na byo bidakemura ibibazo ko ahubwo birushaho kubyongera. Kuko guharika witwaje ko umugore yakunaniye ari imibare ituzuye, kuko niba umugore umwe yakunaniye utazashobora babiri.

Kesime Annoncée ni umubyeyi ufite imyaka 39 amaze imyaka 8 yubatse, we avuga ko mu muco w’urukiga wateganyaga ko iyo abashakanye bananirwaga kumvikana ikibazo cyabo cyajyanwaga mu muryango bakabafasha kugikemura, ngo ni yo mpamvu abagore bo mu Murenge wa Kaniga bahisemo kujya bajyana ibibazo byabo mu muryango no mu tugoroba tw’ababyeyi.  Yagize ati: “Iyo ubona ikibazo hagati yanyu kitari bukemuke hagati yanyu, ino twiyemeje kujya tubishyira mu muryango no mu tugoroba tw’ababyeyi, kugira ngo amakimbirane agabanuke.” Nawe yagiriye inama abakobwa bagiye kurushinga, abasaba kutabeshya abagabo babo, ahubwo bakajya bababwiza ukuri kugira ngo n’abagabo babo babizere. Abasaba kujya birinda gushyamirana n’abagabo babo, ko ahubwo bajya babacishiriza make mu rwego rwo guharanira amahoro.

Iyo umugabo ahanwe azira gukubita umugore we, agaruka kumusabira imbabazi ngo bamurekure

Mu kiganiro URUNGANO Magazine yagiranye na Bwana Nteziryayo Anastase, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere yatangaje ko kuba hariho amategeko ahana ubuharike n’ihohoterwa mu miryango bitabuza ko biba mu miryango. Hari n’ubwo uhana umugabo wakoze icyo cyaha cyo guhohotera umugore we, noneho umugore akaba ari we akagaruka kumusabira imbabazi avuga ko atashobora inshingano z’urugo ari wenyine. Ngo biba byiza kwigisha no gukangurira abaturage kureka uwo muco wo gukubita abagore n’ubuharike aho kwihutira kubahana. Yatangaje ko kugeza ubu mu Karere ka Gicumbi habarirwamo ingo zigera ku 182 zibanye mu makimbirane.

Umushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda wemejwe n’abadepite mu mwaka wa 2017 ntugaragaramo icyaha cy’ubushoreke. Ariko Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyakoreshwaga harimo ingingo iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubushoreke, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 200.

Kuba rero ingo 182 ari zo zikirangwamo amakimbirane mu Karere kose ka Gicumbi kandi mu muco wa bamwe mu bahatuye harabagamo gukubita abagore, biratanga ikizere ko mu minsi iri imbere uwo muco ushobora gucika burundu, umugore n’umugabo bakabana mu mhoro.

KAMBALE Patrick

Back to Top