Gicumbi : Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Bwisige barataka gukubitwa n'umuforomo uhakora.

Abaturage bagiye kwivuza
Category: 
Province / District: 

Ni amakuru urungano.com dukesha ikinyamakuru TV1, gikorerha hano mu Rwanda, Abaturage baganiriye nacyo, bavuga ko kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Bwesige kiri mu karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru bisaba kujyayo wihebye, ngo kuko uretse guhabwa Serivise bise mbi, banakubitwa n'umuforomo witwa Kabagambe Amos. 
Imyitwarire Aba baturage bagana iki kigo nderabuzima cya Bwesige bise mibi y'uyu muforomo ubuyobozi bwacyo bwirinze kugira icyo buyivugaho. 
Aganira n'umunyamakuru ku murongo wa Telefoni umuyobozi w'iki kigo nderabuzima cya Bwesige, Madame UWIMANA MArie Vestine mu mvugo yumvikanamo agasuzuguro yanze kugira icyo amusubiza kijyanye n'uyu muforomo KABAGAMBE Amos, ariko amubwira ko yazagaruka ko amakuru adatangirwa ku mpamagara kure benshi bita Telefone mu ndimi z'amahanga, Umunyamakuru amubwiye ko nayo ari imwe munzira zitarirwaho zikanatangirwaho amakuru ahita amukupa. 
Kimwe mu byakwibazwa ni, "Niba umuyobozi w'iki kigo nderabuzima asubiza itangazamakuru mumvugo nk'iyumvikanye mu makuru ya TV na Radio 1, umuturage wo hasi umugannye we afatwa ate? Ahabwa Serivise imeze ite mu buhe buryo? "  
Cyakora Umuyobozi w'ibitaro bya Gicumbi Dr Uwizeye Marcel yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo, ariko anasaba abaturage kumenya uburenganzira bwabo bakajya batanga amakuru aho babarenganije. 
Ubwanditsi

 

Back to Top