GICUMBI: Rutare ahatabarizwaga abami b'u Rwanda

Ahatabarijwe Umwamikazi Kanjogera 2
Category: 
Province / District: 

Umusozi wa Rutare uherereye mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi. Ni ho hari haragenewe gutabariza abami b’u Rwanda. Hari imisezero y’abami bagera kuri 12 bayoboye u Rwanda n’abagabekazi babiri. N’ubwo hafite umwihariko mu mateka y’u Rwanda, magingo aya hasa nk’aho ntacyo hamariye abanyagicumbi. Ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje ko hari imishinga iri kwigwa kugira ngo habungabungwe, habe hanagirira inyungu abanyagicumbi.  

Mu kiganiro URUNGANO Magazine yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana Nteziryayo Anastase, yatangaje ko magingo aya hatigeze hatunganywa, uretse ibirango byubatswe n’umusaza Senateur Bizimana ku Musezero w’Umwami Rwabugiri, nta kindi gikorwa gihari kerekana ko ari mu misezero y’abami (aho abami bashyinguye).

Kuba hari icyo iyo misezero y’abami imariye abanyagicumbi, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi yatangaje ko nk’abanyagicumbi bibatera ishema kuba abami bose b’u Rwanda baratabarizwaga mu karere kabo, ikindi ni uko akarere kabo hari umwihariko gafite mu mateka y’u Rwanda.

Yongeyeho ko kuba nta nyungu z’amafaranga abanyagicumbi baratangira kuhakura, bitavuze ko ntakihateganyirijwe, kuko vuba aha hagiye gutunganywa. Yongeraho ko hari gahunda z’amateka yaho agikusanywa n’abahanga batandukanye mu rwego rwo kwerekana imihango yakorerwaga kuri uwo musozi. Akarere gateganya kuhatunganya neza kugira ngo hage hakorwa ubukerarugendo buzinjiza amafaranga ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’abaturage bahatuye, kuko abazajya bahaza hari iby’ibanze bazajya bakenera nk’amazi n’ibindi ku buryo babigura aho, hatibagiwe kandi n’ibyo abo ba mukerarugendo bazajya bagurira abaturage bijyanye n’ubukorikori bwabo.

N’ubwo kugeza ubu nta bimenyetso bigaragara byerekana aho umusezero wa buri mwami uherereye muri abo bami 12 bahatabarijwe (bahashyinguwe), hari bimwe mu bishobora kuba byahagaragaza nk’ibiti bitandukanye n’ibihamera abahatuye banemeza ko na byo ari ibigabiro by’abami, ariko wababaza amazina yabo, bakakubwira ko batayazi.

Nk’uko bitangazwa n’Umukozi ushinzwe Urubyiruko,Umuco na Siporo mu Karere ka Gicumbi bwana Rwirangira Diodori, atangaza ko ubusanzwe ikigabiro ari ikimenyetso cyashyirwaga aho batabarizaga umwami. Akenshi byabaga ari ibiti by’umuvumu, n’ibindi bitandukanye n’ibyahameraga.

Hari abaturage babungabunga imisezero y’abami mu rwego rwo kurengera amateka

Ibyo bigabiro rero hari aho bigaragara, n’aho babitemye. Ahagaragara umusezero uzwi ni ahatabarijwe Umwami Rwabugiri. Ikigabiro cye kikaba cyaratunganyijwe na Muzehe Senateur Bizimana n’ahatabarijwe Umugabekazi Kanjogera hatewe umuhate na Mukecuru Mukantaganda Mariya agamije ko hatibagirana. Uyu mukecuru atangaza ko ahatabarijwe Umugabekazi Kanjogera yahabwiwe na Sebukwe witwaga Kamangwa Yozefu. Yagize at: “Databukwe ajya kuhanyereka yambwiye ko icyo gihe baza gutabariza umugabekazi yari umwana, kandi ko ari ho hari iwabo. Ko bahakuwe n’ abagaragu b’i Bwami babasaba kwimuka kugira ngo bahatabarize Umugabekazi. Ni uko barahimuka bahabwa ahandi h’ingurane hafi y’aho batabarije umugabekazi. Nkishakwa, icyo gihe hari mu 1986 ni bwo yahanyeretse, ansaba ko hatakwibagirana. Ni bwo na nge ntangiye gusaza, nsanga byaba byiza mpateye umuhate (ikigabiro) kugira ngo ntihazibagirane.” Uyu Mukecuru atuye mu Kagari ka Munanira, Umudugudu wa Mataba ari na ho hari ibigabiro by’Umwami Rwabugiri n’Umugabekazi Kanjogera.

Uyu mukecuru yasabye ubuyobozi kugira icyo bakora mu rwego rwo gutunganya umusezero w’Umugabekazi. Asaba ko byaba byiza ko abana bazadukomokaho bahamenya mu rwego rwo  gusigasira amateka y’igihugu cyacu.   

Bwana Rwirangira akomeza atangaza ko mu mateka y’u Rwanda, abanyarwanda bo hambere bari baragennye ko umusozi wa Rutare ari ho hatabarizwa abami. N’ubwo i Bwami hari mu Karere ka Nyanza, ntihari hemerewe gutabarizwa umwami. Byasabaga ko baza kumutabariza ku musozi bageneye uwo muhango.

KAMBALE Patrick

Back to Top