HUYE: UMUKECURU BERINKINDI ANASTASIE YABONYE ABAMWITAHO UBUZIMA ASIGAJE KUBAHO.

Category: 
Province / District: 

Umukecuru BERINKINDI Anastasie  w'imyaka 89 atuye mu murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, nyuma y'inkuru yaciye kuri televiziyo ya TV1, yavugaga ko uyu mukecuru inzu nta nzu afite yo kubamo, yiberaga mu gisa na Nyakatsi nacyo cyaje gusenywa, kuri ubu yamaze kubona abagiraneza biyemeje kumwubakira no kumwitaho ubuzima asigaje kubaho ku isi. 
Umunya Hayiti ( Haiti) witwa Alexandre Cudgenslhey afatanije na Sosiyete ikora ibijyanye n'ubwubatsi byose, ikorera i Remera mu Giporoso yitwa LAFTEC biyemeje kumufasha.
Sosiyete ya LAFTEC yemeye kubakira Uyu mukecuru BERINKINDI Anastasie inzu kandi ikazayimuha irangiye Neza iteye irangi, irimo isima, n'ibindi ibintu byose byo munzu ( Intebe, ameza, igitanda ) n'ibindi nkuko byatangajwe na ISHIMWE Exode umuyobozi wungirije ushinzwe imenyekanishabikorwa muri LAFTEC. 
 Uwitwa Alexandre Cudgenslhey we aganira n'urungano.com, yavuze ko agiye kumwishyurira icumbi azaba arimo igihe bazaba bari kumwubakira, ikindi kandi yiyemeje kuzamumenya kuri burikintu kijyanye n'ubuzima bwe amweizeza ko buri kwezi ku mushahara abona buri kwezi mu kazi akora  muri UN azajya akoraho macye amwoherereze kuburyo azajya abasha kubaho, kwambara no kwivuza. 
LAFTEC ivuga ko iki ataricyo gikorwa cya mbere ikoze cyo gufasha abatishoboye, kuko ijya inatanga ubwisungane ku batishoboye, Gusura abarwayi n'ibindi. 
 ISHIMWE Exode umuyobozi wungirije ushinzwe imenyekanishabikorwa muri LAFTEC, yavuze kandi ko kuba bataremeye amafranga ya Alex atari uko badakeneye mafaranga, ariko nanone avuga ko nk'abandi banyarwanda udashobora guteza imbere igihugu udahereye ku muturage wo hasi. 
Ubwanditsi 

 

Back to Top