Ibimenyetso 7 bishobora gutuma umukunzi akwanga

Ugutandukana kw'abakundanye
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Amwe mu makosa  ashobora gukorwa n’umwe mu bakundana bigatuma mugenzi we atabasha kuyihanganira, rimwe na rimwe bikaba n’intandaro yo gutandukana kwabo. Kuko urukundo rurarerwa rugakura kandi rukuhirwa nk’ururabo ruteye mu bustani bwa nyirabwo.

Iyo bidakozwe gutyo urukundo rurakendera kugeza ku iherezo. Umwe mu bakunzi ba Urungano Magazine ukunze gusoma kuri page yacu yagenewe inkuru z’urukundo yatwandikiye atubwira ko yazinutswe urukundo akanga uwo bakundanaga ndetse akiha ikiruhuko cyo kuba adashaka gusubira mu rukundo vuba aha bitewe n’uko umukunzi yahoranye yamweretse bimwe mu bimenyetso tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1. Kutagira uburere buboneye no kurakazwa n’ubusa

Kirazira kikaziririzwa kugaragaza uburere buke no kurakazwa n’ubusa imbere y’umukunzi wawe cyangwa ngo uvuge nabi, ugaragaze umushiha n’umujinya imbere y’abantu kabone n’iyo we waba usanzwe umubwira neza. Ibi biri mu byarangaga umukunzi wanjye bituma numva ntazakomeza kwihangana ngo ngeze aho mbana na we mpitamo kumureka burundu.

3. Yagiraga umwanda
Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bimbangamira cyane ku buryo byatumye ndambirwa umukunzi nahoranye ndetse bikaza kuvamo no kuba narabonaga nta rukundo nkimufitiye.

4. Yangereranyaga n’abandi tugendana

Yahoraga angereranya n’abandi tugendana ndetse akenshi agasa n’ubashimagiza kundusha bigatuma numva ko nta mwihariko yampaye ngo yumve ko ndi uw’agaciro mu buzima bwe ahubwo akamfata nk’aho ndi umuntu usanzwe mu nshuti zindi.

6. Yanywaga ibiyobyabwenge
Umukunzi wanjye yahoraga agaragaza ko hari ikintu gisembuye yanyoye ndetse kirenze igipimo nkabona ko hari igihe bindenga nkatuza ariko naje gusanga kubyihanganira bizakomeza kunshengura umutima mpitamo kumureka bitewe n’uko muri byinshi yakoraga iki cyo numvaga kindenze…..

7. Yari imburamukoro
Umukunzi wanjye yahoraga ashimishwa no gutembera no kurya iraha no mu masaha y’akazi ugasanga ntashaka kugira icyo akora ahubwo akirirwa aganira abunga imihanda yose mbona ntazakomeza guhuza na we iyi myitwarire mpitamo kumutera umugongo.

MUHIRE Phiston P.

Back to Top