Ibyemezo byavuye mu nama y’abaminisitiri bo muri EAC ku kurwanya Corona Virus byibanze ku bwikorezi bw'ibicuruzwa n'ababukora

Category: 
Province / District: 

yo nama yabereye kuri videoconference (Ni ukuvuga ko baganiriraga ku ikoranabuhanga ritanga amashusho n’amajwi abantu batavuye aho bari) yari iyobowe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije, yitabirwa n’abaminisitiri batandukanye mu biguhugu bya EAC.

Iyi ni imyanzuro y’iyo nama y’abo baminisitiri yashyizwe ahagaragara n’uwo Muryango wa EAC:

  • Bemeje ko abagenzi bose bavuye hanze, igihugu kinyamuryango cya EAC binjiriyemo kizajya kibashyira mu kato k’iminsi 14 mu rwego rwo kwirinda ko banduza abanyagihugu.
  • Bemeje ko mu bihugu bya EAC nta wemerewe gutumiza inama zihuriza hamwe abantu benshi, ko bazajya bakoresha Videoconference cyangwa skype mu gukora izo nama, kugeza igihe icyo cyorezo kizaba kitakirangwa muri EAC.
  • Bemeje kandi ko ibihugu bya EAC bishyiraho uburyo bwo gupima no kugenzura abinjira n’abasohoka ndetse n’abambukiranya ibihugu.
  • Bemeje kandi korohereza ingendo ibicuruzwa byambukiranya ibihugu muri iki gihe kidasanzwe cyo kurwanya Corona Virus.
  • Bemeje kandi ko ibihugu bya EAC bigomba kwita kuri izo modoka zitwara ibicuruzwa zambukiranya ibyo bihugu.
  • Bemeje ko abagenda muri izo modoka bagomba kuba hagati ya 2 na 3 mu rwego rwo kugira ngo izo modoka zigerayo neza mu mutuzo.
  • Haramutse hari uwo bapimye bagasanga yaranduye Corona Virus, abo bari kumwe bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 14, kandi imodoka bazanye ihumanurwe bakoresheje imiti yabugenewe mbere yo gukomeza urugendo rwayo.
  • Ni biba ngombwa ko abatwaye imodoka yikoreye imizigo bashyirwa mu kato, ba nyiri imodoka cyangwa umuzigo bazajya birwanaho kugira ngo bageze umuzigo aho wajyaga.
  • Abashoferi barasabwa kujya batangaza aho bajyanye imizigo kandi bakirinda guhagarara aho babonye, bagahagarara gusa ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Corona Virus.
  • Ku batwara ubwato n’indege bitwara imizigo, ababigendamo bazajya bagenwa n’ubwato cyangwa indege bikurikije amabwiriza mpuzamahanga abigenga, kandi ababijemo bose bazajya bashyirwa mu kato, bashyirwe muri hoteli igihe cyose bazamara aho bajyanye imizigo.
  • Bemeje ko ibihugu bya EAC bishyiraho uburyo bwo gukurikirana ubuzima bw’abatwaye imizigo yambukiranya igihugu, kandi bagashyiraho abashinzwe gushakisha abo bahuye na bo  mu gihe hari abagaragaweho Corona Virus.
  • Bemeje ko hashyirwamo imbaraga mu guhanahana amakuru ku byerekeranye na Corona Virus hashyirwaho umuntu ushinzwe gutangaza ayo makuru ku rwego rw’igihugu kugira ngo habeho ishusho igaragaza uko icyo cyorezo gihagaze, n’uburyo cyarwanywa.
  • Bemeje ko ishami rya EAHRC rikora ubushakashatsi ku cyorezo cya Corona Virus kugira ngo ibihugu bya EAC bigire amakuru ku uko icyo cyorezo kigenda kivurwa, amakuru ku rukingo, amakuru ku uko icyo cyorezo kigenda kiigaragaza n’amakuru ku uko kigenda gisuzumwa, kugira ngo abanyapolitiki b’ibihugu bigize EAC bamenye uko bahangana na cyo bashyiraho ingamba ziboneye.
  • Bemeje ko za Ambasade n’abahagarariye ibihugu binyamuryango bya EAC byafasha abanyagihugu babyo bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’imipaka kugera aho baganaga.
  • Bemeje ko ibihugu binyamuryango bya EAC buri gihugu kigomba gufasha za sosiyete zikora ibintu bifasha mu kurwanya Corona Virus nk’imiti yica udukoko two mu ntoki (désinfectants/sanitizers), ibikoresho byo kwa muganga, isabune n’ibindi bikoresho nk’ibyo…
  • Bemeje kandi ko Ibihugu binyamuryango bya EAC bitanga amafaranga agamije guhangana na Corona Virus ndetse n’ingaruka zayo.

Tugenekereje ibi ni byo byemezo byavuye muri iyo nama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC ku birebana no n’ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Corona Virus.

Ubwanditsi

Back to Top