Imvugo ya Perezida Paul Kagame iratanga ikizere ko hashobora kugira ibizoroshywa muri Gahunda ya Guma mu Rugo

HE Paul Kagame during pres conf (Covid-19)
Category: 
Province / District: 

Mu gihe hibazwa igikurikiraho nyuma y’ibyemezo bya Guma mu rugo byari byatangajwe ko bizageza uyu munsi, hari ibyagiye bitangazwa n’Umukuru w’Igihugu mu magambo ye bitanga ikizere ko ejo hari abashobora gukomorerwa bagasubira mu mirimo yabo.

Duhereye ku ijambo yagejeje ku baganga bahangana na Corona virus mu Rwanda ubwo yari yagiye kubasura agamije no kubashimira ubwitange bwabo, yababwiye ko ari bo bazatuma abantu basubira mu buzima busanzwe kandi ko bishoboka.

Nyuma y’icyo gihe, mu bipimo byakunze kugaragara hagiye haboneka umubare w’abantu banduye muto, ukagenda uzamurwa n’abaturuka hanze baza baranduye Corona virus, ariko uwo mu bari mu gihugu imbere ukagenda ugabanuka. Iki na cyo kikaba gitanga ikizere mu guhindura ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Ikindi umuntu yagenderaho n’ibyo Umukuru w’Igihugu aheruka gutangaza ubwo yari mu Kiganiro yagiranye na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no hanze, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, Perezida Paul Kagame yavuze ko muri iki cyumweru bazakorana Inama n’Abaminisitiri bakareba niba hari ibikorwa byakomorerwa bikongera gukorwa uko byahoze mbere y'uko mu Rwanda hagaragara indwara ya Covid 19, bigatuma hashyirwaho amabwiriza mashya ya gahunda ya Guma mururgo.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagize ati: “Vuba aha turaza kongera dusuzume tuvuge ngo duhereye ku bushakashatsi, ku makuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu ari mu giturage, ari mu Migi twarekura iki kugira ngo ubuzima butangire buse n’uko bwari busanzwe, ibyo twaba turetseho ni ibihe bishobora guteza ikibazo, ibyo na byo dufite indi nama muri iki cyumeru ya Guverinoma izabisuzuma ihereye kuri iyo mibare, duhereye kuri ubwo bushakashatsi duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza n’uburyo bifungurwa, n’uburyo bw’intambwe twagenda dutera turekura buhoro kugira ngo ubuzima bugaruke.

Ubwanditsi

Back to Top