Inama idasanzwe y'igitaraganya hagati ya FERWAFA n’abanyamuryango bayo

FERWAFA
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Amakuru agera ku kinyamakuru urungano.com, ni uko kuri uyu wa kane tariki 25/02/2021, hateganijwe inama idasanzwe y'igitaraganya ihuza abanyamuryango ba FERWAFA amakipe yo mu kiciro cya mbere n'ubuyobozi bw'iri shyirahamwe.

Iyi nama iza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ubwo hatashyizwe hanze ibiri bwigirwemo, umwe mu banyamuryango b'iri shyirahamwe utashatse ko tuvuga amazina ye ni uko iyi nama yaba ari imwe mu zigamije gutegura no kurebera hamwe uburyo shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda icyiciro cya mbere yasubukurwa.

Ibi bikaba bisa nk’ibishimangira ibyari byagarutsweho na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Madame M. Aurore ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y'igihugu RBA ari kumwe n'Umuyobozi wa FERWAFA Afande Sekamana, bakomoje ku isubukurwa rya shampiyona ishobora gusubukurwa vuba.

Isubukurwa rya Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, ni kimwe mu bitegerejwe n'abakunzi b'umupira w’amaguru mu Rwanda.

N’ubwo nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa ngo hagaragazwe imibare nyakuri, kugeza ubu bamwe bemeza ko umupira w'amaguru ari wo mukino ukunzwe cyane mu Rwanda ugereranije n'indi mikino, ibyo kandi bikanagaragarira mu bwitabire bwabaganaga ku bibuga mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda.

Pedro

Back to Top