Ingendo hagati y'umujyi wa Kigali n'intara zafunguwe utubari dukomeza gufunga.

Imyanzuro yo kuwa 15/03/2021
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Zimwe mu ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zafatiwe mu nama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa mbere tariki 15/03/2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hemejwe ko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara zakomorewe ariko, Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara two tugira umwihariko watwo kuko tutemerewe kugendwamo.
Muyindi myanzuro yafatiwemo, harimo uwo kuba amasaha y'ingendo yongerewe, ko ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro.
Muri iyi myanzuro itangira gukurikizwa kuri uyu wa Kabiri, inama y'abaminisitiri yemeje ko ibikorwa by'utubari byo bikomeza gufungwa nkuko byari bisanzwe. 
N'inama yabaye mu buryo butari busanzwe, kuko Abaminisitiri bari bahuye bayitabiriye, ibintu byaherukaga mu mpera z'umwaka ushize mbere y'uko imibare y'ubwandu bwa Covid-19 izamuka cyane mu Rwanda. Izindi nama zabaga hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Ubwanditsi.  

Back to Top