Ingendo mu modoka rusange hagati y’Intara n'umujyi wa Kigali zongeye guhagarakwa.

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo birebana no guhangana n’ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda hagendewe ku mibare y'abantu bari kwandura muri iki gihe by'umwihariko mu mujyi wa Kigali umaze uminsi ugaragaramo umubare munini ugereranije n'ibindi bice by'igihugu.
Iyi nama yafashe ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19 zirimo guhagarika ingendo z’imodoka rusange hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse no kugabanya umubare w’abakozi bakorera mu biro, ubu muri Leta ntakurenza 30% ndetse n’amasaha yo gutaha yabaye saa 19:00.
Inama y’Abaminisitiri kandi yahagaritse amateraniro rusange uretse ay’ingenzi y’ababiherewe uruhusa, ikana yanagabanyije amasaha yo kugerera mu rugo na yo yagabanyijwe kuko yavuye saa 21:00 akaba saa moya.
Ubwanditsi 

 

Back to Top