Ishimutwa rya Rusesabagina nk’imwe mu nzitizi z’urubanza rwe

Rusesabagina na bagenzi be
Category: 
Province / District: 

Ubwo Umunyamategeko Maître Gatera Gashabana yagaragazaga inzitizi zishobora kubuza kuburanisha mu mizi urubanza rw’umukiriya we Rusesabagina Paul aregwamo na bagenzi be 20 barimo na Nsabimana Calixte alias Sankara, yavuze ko uretse kuba umukiriya we atari umunyarwanda ko ahubwo yanafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko (yashimuswe), aho gutegereza ngo u Rwanda rufatanye n’u Bubiligi kumuburanisha. Ibi ariko ubushinjacyaha burabihakana, bukavuga ko nta dosiye bufite mu Bubiligi iburanisha Rusesabagina.

Mu gihe Umunyamategeko Maître Gatera Gashabana yagaragazaga inzitizi zibuza urubanza kuburanishwa mu mizi, yagaragaje inzitizi y’uko urukiko (Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza) nta bubasha rufite rwo kuburanisha Rusesabagina Paul, kuko atari umunyarwanda. Anagaragaza kandi ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko (yashimuswe), mu gihe ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwaratangiye gukorana n’u Bubiligi mu kuburanishiriza Rusesabagina mu Bubiligi, ngo aho gutegereza bwahisemo kumushimuta bukamuzana mu Rwanda.

Mu gusobanura ibyerekerenye n’iryo kurikiranwa rya Paul Rusesabagina ryo mu Bubiligi, Ubushinjacyaha bwemeje ko koko hari dosiye ya Rusesabagina yoherejwe kuburanishwa mu Bubiligi aho yaregwaga nka Perezida wa PDR-Ihumure yateraga inkunga FDLR. Icyo gihe hari mu 2010. Ariko busobanura ko mu 2018 hari indi dosiye yafunguwe irega Rusesabagina nka Perezida wa MRCD/FLN, ari na yo akurikiranyweho uyu munsi muri uru rukiko. Byumvikana ko rero iyo dosiye ya 2018 itigeze yoherezwa mu Bubiligi.

Rusesabagina yahakanye ko atari umunyarwanda, ko ahubwo ari umubiligi, kandi ko nta bubasha Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rufite rwo kumuburanisha.

Ariko Ubushinjacyaha bwo busanga atari byo kuko iyo umuntu yiyambura ubwenegihugu hari amategeko bikurikiza kandi ko ntacyo agaragaza ko yiyambuye ubunyarwanda nk’uko abivuga koko, ko rero bigifatwa ko Rusesabagina Paul ari umunyarwanda.

Rusesabagina Paul w’imyaka 66 RIB yerekanye ko afungiye mu Rwanda bwa mbere ku itariki ya 31/08/2020, itangaza ko u Rwanda rwamufashe ku bufatanye n’amahanga. Ubu akaba amaze amezi hafi atandatu afungiye mu Rwanda.

Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, kurema umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi bwabereye i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu kwezi kw’Ukuboza 2018.

Umucamanza Muhima Antoine wari Perezida w’Inteko iburanisha uru rubanza yatangaje ko umwanzuro w’urukiko kuri izi nzitizi zatanzwe uzatangazwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/02/2020.

Kambale Patrick 

Back to Top