KARONGI: Bacumbika kwa muganga kubera kubura imbangukiragutabara.

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Hari bamwe mu bagore batwite bo mu karere ka Karongi bavuga ko kubera ikibazo cyo kutagira imbangukiragutabara, bakora ibirometero bigera muri 4 bahetse mu ngobyi abarwayi bakaba basaba ko bahabwa izo modoka.
nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru TV1 Rwanda kivuga ko Umwe mu baturage bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi wari uvuye guheka umurwayi yavuze uburyo bavuye guheka mugenzi wabo mu ngobyi wavunitse bakamugeza kwa muganga mu rugendo rw’ibirometero 8 kuko aho batuye nta mbangukiragutabara ihagera, bikaba rero ari imbogamizi cyane ku babyeyi batwite bakunze kubyarira mu nzira ndetse no mu gihe umuntu abuze abamuheka.
Ibi rero ngo bituma bamwe mu babyeyi bo muri aka gace bahitamo kujya gucumbika kwa muganga nk’iminsi 15 cyangwa ukwezi mbere yo kubyara birinda kuzahura n’izo mbogamizi zo kubyarira mu nzira. Icyifuzo cy’aba baturage ngo ni uko bahabwa imbangukiragutabara.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi MUKARUTESI Vestine avuga ko kuba abaturage badafite amakuru yuko babona nke mu mbangukiragutabara zihari n’imiterere y’aka karere ari bimwe mu bituma bagiheka mu ngobyi ngo na cyane ko n’impangukiragutabara bafite ziri ku rwego rw’ibitaro zitaragera ku rwego rw’ibigo nderabuzima.
Akarere ka Karongi gafite ibigo nderabuzima 23 n’ibitaro 3 kakagira imbangukiragutabara eshatu gusa. Nubwo ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije atari umwihariko wa Karongi, imiterere y’aka karere na yo iri mu bituma n’eshatu zihari bigorana ko zigera ku bazikeneye nubwo nazo zidahagije.

Ubwanditsi 

 

Back to Top