Kigali : Barasaba ko imirimo nsimburagifungo yagarurwa mu bihano bihabwa abagororwa .

Abakora TIG
Category: 
Province / District: 

Bamwe mu baturage bavuga ko basanga kuba hari abafite ingufu mu mubare munini uri mu magereza hari abatunzwe na leta barya badakora ari amaboko y'igihugu aba apfa ubusa. 
Bamwe mu baturage bavuga gutunga abantu barya badakoreshwa ari igihombo ku gihugu kuba aya maboko atabyazwa umusaruro. Ibi akaba aribyo bahera ho basaba ko ubutabera bw'u Rwanda bwasubiza ho igihano cy'imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro izwi nka TIG. 
Aba baturage bavuga ko mu mfungwa n'abagororwa bari hirya no hino mu magereza bazi gukora imirimo inyuranye yabyarira igihugu inyungu, bityo n'abize nabo bari mu magereza bakajya bagira imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro bakora igihugu kikinjiza nacyo aho kurya badakora. 
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutabera MBONERA Théophile mu kiganiro yagiranye na TV1 yavuze ko hari kuvugururwa amategeko ajyanye n'imirimo nsimburagifungo, ariko iki gihano nabwo kikazajya gitangwa n'urukiko. 
Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri y'ubutabera MBONERA Théophile yakomeje avuga ko Imirimo nsimburagifungo imenyerewe nk'imirimo y'amaboko, ariko bagiye kongeramo n'abize nsiyansi bazajya bahabwa ibyo bakora bifitiye igihugu akamaro. 
Pedro 

 

Back to Top