KIGALI : HEC Ntizihanganira kaminuza zitigisha uko bikwiye " Dr. Rose Mukankomeje" .

Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ibi Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio Kigali today, avuga ko batazihanganira kaminuza zitigisha neza uko bikwiye. 

Bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro z'ukwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2020, hari kaminuza eshatu zifunzwe arizo:, UNIK izwi nk INATEK yo mu karere ka Ngoma i Burasirazuba, Christian University of Rwanda yakoreraga mu Mujyi wa Kigali ndetse na Indangaburezi College of Education (ICE) yakoreraga mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, izi zose zaziraga imicungire idahwitse bigatuma n’ireme ry’uburezi ku bazigagamo rikemangwa.

Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje avuga ko  bari gutegura ibizagenderwaho ku bashaka gutangira za kaminuza zigenga, bikazasohoka bidatinze ariko bikazaba birimo n'ubushishozi bwinshi . Yavuze  ko HEC itazihanganira kubona kaminuza iha uburezi butuzuye abana b’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru w'inama Nkuru ishinzwe Amashuri Makuru (HEC) Dr. Rose Mukankomeje avuga ko batongera kwemerera Kaminuza zihemba abarimu zifashishije inguzanyo za Banki cyangwa amafaranga abanyeshuri bishyura, ibyo bisobanuye ko  abanyeshuri nibatishyura, abarimu n’abandi bakozi batazahembwa. 

Ikindi HEC ngo itazihanganira kandi abazaza gushinga kaminuza yigenga bakodesha aho gukorera. 

Dr Mukankomeje avuga ko ikindi kigiye gushyirwamo imbaraga ari ukongera abakozi bazakora igenzura rihoraho muri za kaminuza kandi ngo nta kitagenda neza na kimwe kizihanganirwa, cyane ko ngo bakuye isomo ku makosa yabaye mbere.

Ubwanditsi 

Back to Top