Kigali : Minaloc iraburira Abayobozi b'inzego z'ibanze Baka abaturage Amafaranga bayita ayo Kubaka Amashuri

Minisitiri Prof. Shyaka avuga ko mu rwego rw'uko abaturage bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa, abaturage basabwa gusa gutanga umuganda, ahari kubakwa ibyumba by’amashuri, ariko ntibakwe amafranga y'umusanzu.
Minisiteri y’Uburezi yari yasabye Abanyarwanda gutanga umusanzu w’imirimo y’amaboko kugira ngo ibyumba 22,500, bizabashe kubakwa mbere y'itangira ry'amashuri riteganijwe muri Nzeri k’uyu mwaka wa 2020.
Nyuma yuko humvikaniye ko hari bamwe mu bayobozi bashobora kuba baka Abaturage amafranga y'umusanzu wo kubaka ibyumba by'amashuri, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yandikiye ibarurwa abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, avuga ko gusaba abaturage uwo musanzu bitemewe.
Muri iyi baruwa yandikiwe abayobozi b’inzego z’ibanze ikomeza ivuga ko mu gihe hari umuntu wifite wifuza gutanga umusanzu w’inyongera kuri iyo mirimo y’amaboko, ashobora kubikora abyibwirije kandi agatanga ayo ashatse atabihatiwe, ndetse ko mu gihe atabikoze nta muntu uzabimwishyuza.
Ubwanditsi
- Log in to post comments