KIGALI : Nyuma y'isesengura ry’inzego z’ubuzima kuri Covid-19 indi midugudu yashyizwe muri Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali.

Ibiro by'akagari ka Tetero
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yavuze ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, umudugudu Kidobogo wo mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ukuwe muri gahunda ya Guma mu rugo (Lockdown).

Itangazo rivuga ko indi midugudu ya Kamabuye mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, uwa Zuba mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, n’uwa Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13) mu Kagari ka Bwerankori Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro, ikomeza kuguma mu rugo.

Gusa hongeweho ko Igihe byagaragara ko nta cyorezo cya Covid 19 kikiri muri iyo midugudu nayo izahita ikomorerwa.

MINALOC kandi yavuze ko hari imidugudu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge igomba gushyirwa mu kato ikajya muri gahunda ya Guma mu rugo, mu gihe cy’iminsi 15, guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020. Iyo midugudu ni uwa Tetero, uw’Indamutsa n’uw’Intiganda.

 

Ubwanditsi 

Back to Top