Ku myaka 27 akora divayi, imitobe n’ibisuguti mu bijumba

Ntezimana Jean Paul
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Jean Paul Ntezimana, umusore w’imyaka 27 uri kurangiza amasomo mu ishuri rikuru rya Musanze Polytechnics yashinze uruganda rukora imitobe (juice), ibisuguti (biscuits) na divayi itukura(red wine) mu bijumba akaba akomeje ubushakashatsi bwo gusuzuma niba atajya akora mu bishishwa by’ibijumba amavuta akoreshwa mu binyabiziga azwi nka ‘Bio-Ethanol’.

NTEZIMANA akorera imirimo ye mu gice cy’icyaro cy’Akar­ere ka Musanze, mu Murenge wa Nkotsi mu hakorerwa ubushakashatsi n’ishuri rya Musanze Polytechnics mu bi­jyanye n’imirire.

NTEZIMANA Jean Paul yize mu ishami ry’Ubuhinzi no kongere­ra agaciro ibikomoka ku buhinzi (Agriculture & Food process­ing), asobanura ko igitekerezo cyo kubyaza umusaruro ibijum­ba yakigize agamije kwihangira imirimo cyane ko ngo aho ya­sabaga akazi atakabonaga.

Ati “INajyaga gusaba akazi umuntu akambwira ko kada­hari, ndabyibuka hari uwamb­wiye ati ‘natwe twabuze icyo duhemba abakozi dufite’.”

Akomeza avuga ko byamuteye gufata icyemezo cyo gushyira umutima we wose ku masomo yigaga muri kaminuza, bityo akazahanga udushya agend­eye ku byo yize.

Ati: “Mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa kabiri ni bwo mu ishuri baduhitishijemo bati ‘mushake topics mwakoraho’, ndeba ibintu nakora ku buryo byangirira umumaro n’Aban­yarwanda muri rusange; ni bwo natekereje ku gihingwa cy’iki­jumba, njya ku internet nsan­ga igihingwa cy’ikijumba nta muntu wagikozemo umutobe.”

Akomeza agira ati: “Nahise mvuga ngo ‘ko habamo starch sinabyazamo isukari, iyo su­kari nkayikoramo jus?’ ni bwo nahise ntekereza mu buryo

bwimbitse ku gihingwa cy’iki­jumba n’uburyo nakibyaza umusaruro bikangirira akamaro ariko bikakagirira n’igihugu cy­anjye.”

Ntezimana asobanura ko mu kongerera agaciro ibijumba ashyira imbere guhuza ibiri mu makayi ye n’ibyo aba akore­ra muri Laboratwari, ati: “Nza mfite mu mutwe neza ibyo twize mu makayi, ubundi nkaza hano muri Lab nkahita mbishy­ira mu ngiro ariko nkibanda ku kijumba.”

Ni gute umutobe uva mu kijumba?

Mu gusobanura uburyo aku­ra imitobe, divayi itukura nde­tse n’ibisuguti mu bijumba, Ntezimana akoresha imvu­go zikoreshwa mu butabire (Chemistry) ahanini bigoranye kuzibonera Ikinyarwanda bi­huye.

Ati: “Buriya rero starch yo mu kijumba ifite ingufu cyane ku­bera ko ni za carbohydrates zidacagaguwe, kugira ngo rero havemo glucose(isukari) ibi­jumba ndabifata nkabishyira mu mazi y’akazuyaze bikaba nk’umutura.”

Ati: “Hari imashini yabugenewe mfata nkashyiramo ibyo bi­jumba biba byabaye umutura nkabisya ubundi nasoza nka­bikamura, namara kubikamura nkabitereka ku ziko nkabiyun­gurura ariko kubera ko ibi­jumba hari ibindi bicyenerwa mu gukora jus bitagira, ubwo nifashisha inanasi cyangwa urundi rubuto umutobe ukaba urabonetse.”

Iyo asobanura uburyo akora imitobe n’imivinyo mu bijum­ba, Ntezimana ashimangira ko adatewe ubwoba n’uko hari abashobora kwiba umushinga we, ngo kubera ko yamaze ku­wandikisha nk’igihangano cye bwite mu by’ubwenge kandi ngo akaba ageze kure yuzuza ibisabwa ngo ahabwe icye­mezo cy’ubuziranenge.

Ntezimana asobanura ko mu biro (kg) 5 by’ibijumba akura­mo litiro 15 z’umutobe kandi ngo akoresha ibijumba byose abashije kubona, agacupa gato k’umutobe akora mu bijumba akagurisha amafaranga 500 mu gihe icupa rya divayi ituku­ra ryo arigurisha amafaranga 4000.

Uyu musore avuga ko ‘nta kibazo cy’isoko’ afite ahubwo ko abangamirwa no kudahaza umubare munini w’abakiliya bahora bamubaza ibyo akora mu bijumba; ku bw’ibyo akaba ahamya ko yinjiza nibura miliy­oni y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, yamara guhem­ba abakozi be 12 bamufasha agasigarana amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 300.

Mu myaka ibiri ngo azaba afite uruganda…

Ikinyamakuru URUNGANO MAGAZINE kimusura, Nt­ezimana yavuze ko yatangiye gutumiza imashini hanze y’ig­ihugu zizamufasha gutangiza uruganda rutunganya ibintu bitandukanye mu bijumba, ak­aba asobanura ko ubusanzwe afite ubushobozi bwo guko­ra litiro zigera muri 500 z’im­itobe ku munsi gusa ngo uwo mubare uziyongera igihe aza­ba yatangije urwo ruganda.

Ati: “Intego njye niha, ndavuga nti ‘nibura mu myaka ibiri nzaba mfite uruganda rwanjye’ kuko uko nkora ubu biramvuna; aba­turage banzanira ibijumba by­inshi ariko kubera nta mashini nshyiramo ihita ibisya byose mu gihe gito, nkagura bike! Ndateganya ko nzajya nkora byinshi mu gihe nzaba natangi­je urwo ruganda.”

Ntezimana ahamagarira uru­byiruko kwirinda gushaka kurya iby’ako kanya bashyira imbere gukora ibyabo, baha­ranira kandi guhanga imirimo aho kuyisaba.

UWAMARIYA Cecile

Back to Top