Mali: Koloneli Assimi Goïta yasabye umuryango wa CEDEAO kuvanaho ibihano byo mu rwego rw'ubukungu wafatiye Mali.

Category: 
Province / District: 

Nkuko bitangazwa na Bbc Koloneli Goïta yabisabye nyuma y'uko hashyizweho perezida w'inzibacyuho w'umusivile ariko wahoze ari umusirikare waruri mu kiruhuko cy'izabukuru.
Koloneli Goïta ni we uzaba visi perezida muri iyi leta.
Koloneli Goita yabitangarije mu birori byizihijwe ejo ku wa kabiri by'isabukuru y'imyaka 60 Mali imaze ibonye ubwigenge yakuye ku Bufaransa, Koloneli Goïta yanasabiye ubufasha ingabo z'Ubufaransa n'iz'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ziri muri icyo gihugu.
izo ngabo ziri muri Mali aho zirwanya intagondwa zigendera ku mahame y'idini ya isilamu - byagiye akenshi bitavugwaho rumwe, bamwe basaba ko zihava naho abandi bashyigikiye ko zihaguma.
BBC 
 

Back to Top