Messi yasezeranyije PSG kuzayiha Champions Ligue

Messi PSG
Category: 
Province / District: 

Ubwo yakirwaga i Paris muri PSG mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yasezeranyije abafana n’ubuyobozi bwa PSG ko akurikije uko abona ikipe n’uko yiyumva nta kabuza bazatwara Champions Ligue, yongeraho ko afite amashyushyu yo gutangira imyitozo na bagenzi be bazakinana. Yongeraho ko n’ubwo bitari byoroshye gutandukana na FC Barcelone yakiniye kuva mu bwana bwe, ko yumva afite amahoro muri PSG.

Messi abafana ba PSG bari bategerezanye amashyushyu, yashyize asesekara i Paris n’umuryango we. Yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga yo, kuko benshi mu batuye Paris no mu nkengero zayo baje kumwakira ku kibuga cy’indege.

Ubwo yahageraga mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko afite amashyushyu yo gutangira imyigaragambyo n’abandi kandi ko kuba bafite ikipe nziza nta kabuza bazatwara Champions Ligue.

Messi aje ataguzwe kuko amasezerano yari yaragiranye FC Barcelone yari yararangiye, bityo ikipe ikaba nta bubasha yari ikimufiteho.

Impamvu rero itumye Messi ayivamo ngo ni uko amabwiriza ya Espagne yo kuringaniza imishahara mu makipe itemerera FCB gukomeza kumuhemba umushahara bari bumvikanye. Abajijwe niba bishobotse ko asubirayo yagenda, yasubije nta gushidikanya ko byamushimisha gusubira muri FCB.

Kuva uyu munsi Messi azajya ahembwa Miliyoni imwe y’amapawundi ku cyumweru. Umuherwe Al-Khelaifi uyobuye PSG abajjijwe niba uyu mushahara wa Messi atari ugusesagura, yasubije ko hadakwiye kwibazwa ibyo kumuhemba gusa, ko ahubwo hakwiye no kwibazwa icyo azabamarira.

N’ubwo bivugwa ko PSG isesaguye, ariko uyu mwaka ni bwo iguze abakinnyi bakomeye kandi ku iciro kiri hasi kuko Messi uhenze ku Isi na Georginio Wijnaldum, Gianluigi Donnarumma na Sergio Ramos yababonye nta mafaranga batanze. N’ubwo imishahara yabo iri hejuru, ariko nta mafaranga babaguze. Ibi bikaba bihombeje amakipe bavuyemo nka Barça yari ikwiye kubona akayabo kuri Messi nka rutahizamu ukomeye ku isi.

Ubwanditsi

Back to Top