MINEDUC: Umubare munini w'ibyumba by'amashuri bizubakwa bizaharirwa umwaka wa mbere w'amashuri abanza.

Ibyumba by'Amashuri bimaze kuzura
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Mu byumba ibihumbi 22 bizubakwa muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu  mashuri, ibihumbi 17 muribyo bizaharirwa abana bo mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza. 

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya ubwo yari mu kiganiro kuri television y'igihugu  RBA, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu mashuri bushobora kuzabaho ubwo umwaka w’amashuri 2020-2021 uzaba utangiye muri nzeri, umubare munini w’ibyumba birimo kubakwa muri iyi mpeshyi ngo uzaharirwa umwaka wa mbere.

MINEDUC igaragaza ko buri mwaka abana basaga ibihumbi magana atanu (500 000) aribo batangira amashuri abanza umwaka wa mbere.  

Bivuze ko uyu mwaka uzikuba kabiri bitewe n'abana batangira n'abari basanzwe biga batazimuka kubera icyorezo cy'indwara ya Covid-19 cyateye isi. 

Ubwanditsi

Back to Top