Mr Gloire yatangiye kuririmba yiga mu wa 5 primary

Mr Gloire
Category: 
Province / District: 

Mr Gloire ni umuhanzi ukiri umujene, avuga ko nta muntu mu bo mu muryango we w’umuhanzi ku buryo yavuga ko ari ho yakuye impano ye yo kuririmba, ko ahubwo yabyiyumvisemo we ubwe, agatangira kwita ku mpano ye hakiri kare.

Mu bahanzi b’ikitegererezo agenderaho yatangaje ko umuhanzi umushimisha yumva yagenderaho ari Riderman. Ariko ngo n’ubwo we akiri muto ntashobora kumwigereranyaho, ariko abona urwego agezeho rushimishije ku buryo yamubera ikitegererezo.

Kuba gokora indirimbo bitoroha ngo abe yabasha kubyifasha, avuga ko hari ababimufashamo. Yagize ati: “Gukora indirimbo no kuyisohora ntibyanyorohera ngenyine, ariko mfite ubufasha bw’ababyeyi na studio dukorana imfasha gukora no gusohora indirimbo zanjye yitwa TOP5SAI. N’ubwo amasezerano twagiranye yarangiye, ariko ntibibabuza kumfasha nk’uko bisanzwe.

Hari ikivi afite cyo kusa muri iyi minsi n’ubwo bitoroshye, kugira ngo yongere ashimishe abakunzi be. Yagize ati: “Muri iyi minsi mfite gahunda yo gukora indi album izaba igizwe n’indirimbo 10. N’ubwo bitoroshye gukora izo ndirimbo zose, ariko ndizera ko nzazisohora.” Mu mpamvu zituma atabasha gusohora indirimbo ze kenshi, ngo ni uko abifatanya no kwiga.

Mu gusoza iki kiganiro yagiranye na Urungano Magazine, Mr Gloire yatangaje ko kugeza ubu muzika ari business yinjiza amafaranga ku buryo yatunga nyirayo. Avuga ko ngo n'ubwo ataragera aho ashaka, ariko muzika ibasha kumwishyurira ibintu bimwe na bimwe ku buryo yunganira ababyeyi kumufasha mu byo akenera buri munsi, nko kwishyura ishuri n’ibindi.

Niyonshuti Jeanvier

Back to Top