MUSANZE: Barasaba ko inganda zitunganya amakoro ziyongera

Umwe mu murima w’abaturage urimo amakoro aho basaba ko baza kuyakuraho kugira ngo imirima yabo itubuke
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Bamwe mubaturage bo mukarere ka Musanze barasaba ko inganda zitunganya amakoro ziyongera kuko aho bayakuye atuma babona aho guhinga.

Nyirahabineza Claudine n'umuturage wo mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze aravuga ko haramutse haje inganda nyinshi nabo babyungukiramo.
Yagize ati "Amabuye y'amakoro atubya ubutaka bwacu ariko aho dutangiye kubona abafite inganda ziyatunganya baza kuyatwara byatumye ubutaka bwacu butubuka maze aho twahinganga hariyongera".
Ibi kandi byemezwa na Uwimana Chantal utuye mu Murenge wa Busogo aho avuga ko iyo bakuyemo amakoro mu murima wabo bituma umuhinzi ahinga neza.
Ati "Ayo mabuye iyo bayakuye mu mirima yacu duhinga neza bigatuma amasuka yacu atangirika ndetse bigatuma naho tutahingaga tuhahinga kuko ubutaka bwacu butubuka".
Uretse ibyo kandi binatuma ibihingwa bikura neza maze bikarushaho gutanga umusaruro mwinshi.
Ku ruhande rw'abafite inganda zitunganya amakoro nabo bavuga ko abaturage babigiriyemo inyungu ndetse n'abafite izo nganda, nkuko byemezwa na Igiraneza Higiro Willison ufite uruganda EN-HAKOR LTD.
Yagize ati: "Abaturage dutwarira amakoro ari mu mirima yabo tubaha amafaranga, aho ikamyo imwe tuyigura amafaranga ari hagati y'ibihumbi 25 na 30 bitewe n'uko urugendo rungana".
Avuga ko abaturage usanga babyishimira ku buryo baba babahamagara ngo baze bayatware kugira ngo imirima yabo ibashe guhingwamo neza.
Yongeraho ko badatwara amakoro yose babonye kuko agenda atandukana bitewe n'ubwiza bwayo.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine arasaba abafite inganda zitunganya amakoro ko aho bakura ayo makoro bagomba kubikora batangiza ibidukikije cyangwa ngo babibangamire.
Ati "Turasaba ko abacukura ayo mabuye bagomba gusubiranya aho bayakuye ntibahasige ari ibyobo birangaye kuko bishobora guteza ibindi bibazo".
Yongeraho ko abakozi bafite mu nshingano ibyo kubungabunga ibidukikije bakorana bya hafi n'abo bafite inganda kugira ngo harebwe ko ibyo bakora bitangiza ibidukikije.
Yagize ati "Mbere y'uko tubaha uburenganzira bwo gutangira gukora, bagomba kutwereka ingamba zo kubungabunga ibidukikije ndetse tukanakurikirana niba koko ibyo biyemeje babyubahiriza kuko igihe twasanga batabikora neza twahita tubahagarika".
Naho ku kibazo cy'abaturage basaba ko inganda ziba nyinshi, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze avuga ko bakomeje gushaka abandi bashoramari benshi.
Kugeza ubu mu Karere ka Musanze harabarurwa inganda zigera kuri esheshatu zongerera agaciro amakoro. Muri izo inyinshi usanga ari iziyakuramo ibikoresho by'ubwubatsi naho urundi rumwe rukayakoramo isima.

Egide Kayiranga

Back to Top