MUSANZE: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umugezi wa Kigombe

N’ubwo abaturage bababuza kumesera mu mugezi ntibabicikaho
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze buratangaza ko bwafashe ingamba zo kubungabunga Umugezi wa Kigombe kugira ngo hatagira uwanduza cyangwa agahumanya amazi yawo.

Nuwumuremyi Jeanine ni Umuyobozi w'aka karere avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe ari ugufata amazi mabi ava mu bigo ndetse no mu baturage yakundaga kumenwa muri uwo mugezi.
Ati: "twashyizeho uburyo bwo gufata ayo mazi mabi ku buryo ntaho ashobora guhurira n'ay'umugezi wa Kigombe kandi twasanze ubwo buryo burimo gutanga igisubizo kirambye".
Uyu muyobozi avuga ko ibyo bikorwa babikorana n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) aho kigira umunsi kigatungura ibigo bituriye uwo mugezi maze bakareba uburyo bafata amazi yanduye abivamo.
Avuga ko muri ibyo bigo hagiye hacukurwa ibyobo bishirwamo amazi yanduye ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kuyasukura maze akongera agakoreshwa indi mirimo.
"Ibi kandi ntibikorwa ku mugezi wa Kigombe gusa ahubwo tunagenzura n'indi migezi uko ibungwabungwa, tureba abashyiramo imyanda maze abo dufashe tukabahana twihanukiriye".
Meya arasaba kandi abaturage baturiye imigezi ko batagomba kumesera imyenda yabo mu migezi kuko uwo bazafata abikora azabihanirwa by'intangarugero.
Yagize ati: "Turasaba abaturage ko batagomba gukoresha ayo mazi y'imigezi kuko atari meza ahubwo bagomba kujya gushaka amazi asukuye  kandi ko akarere kazakomeza kwegereza amazi meza abaturage uko gashoboye."
Habyarimana Vincent atuye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Kigombe avuga ko bakoresha amazi y'Umugezi wa Kigombe kuko ntayandi babona.
Ati: "Natwe turabizi ko aya mazi adasukuye ariko turayakoresha mungo zacu kuko ntayandi mahitamo dufite."

Si uwo gusa kuko uwitwa Nyirahabimana Clemantine yari ku nkengero z'umugezi wa Kigombe arimo kuhamesera imyenda, we avuga ko nabo babonye amazi meza batajya gukoresha ay'uwo mugezi.
Aragira ati: "Gusa hari abaturage bamwe baca inyuma ubuyobozi maze bakanduza aya mazi bayashyiramo imyanda, ariko iyo tubabonye tubibwira ubuyobozi bukabahana kuko aya mazi adufatiye runini."
Zimwe mungamba zafashwe n'akarere zo kubungabunga umugezi wa Kigombe kandi harimo gutera ibiti ku nkengero z'uwo mugezi ndetse no gusiga intera ya metero 50 uvuye ku nkengero z'umugezi ugera ahakorerwa ibindi bikorwa.

Ingingo ya 37 yo mu Gitabo cy'Amategeko Ahana Ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese uhumanya amazi yirundiye hamwe, ajugunya, asuka cyangwa ashyiramo imiti y’ubutabire y’ubwoko ubwo ari bwo bwose irengeje ibipimo byemewe ku buzima bw’abantu cyangwa ibinyabuzima byo mu mazi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

 

Egide Kayiranga

Back to Top