Muzirinde iterambere rishingiye ku macakubiri, kuko ntacyo rimaze - Sheikh Harerimana Musa Fazil

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo rw’inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Mata 1994 rwatangiye i Saa sita (12h00), ruhera ku Kigo cy’amashuri abanza y’Intwali rugarukira ku musigiti wa ONATRACOM runyura mu muhanda uri munsi yawo rugaruka ku mashuri y'Intwali, ari naho igikorwa nyir’izina cyo kwibuka cyabereye.

Nyuma yo gushyira indabyo ku rwibutso rw’abari abarimu n’abanyeshuri b’icyo kigo cy’Intwari bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Sheikh Harerimana Musa Fazil wari Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango yasabye abanyeshuri barererwa muri icyo kigo n’abandi bari bitabiriye uwo muhango kwirinda iterambere ritagira ubumuntu, n’irishingiye ku gutanya abantu, kuko ntacyo rimara mu buzima bwa muntu no mu iterambere ryabo rya buri munsi.

Muri uwo muhango kandi Umuhanzi Bonhomme afatanyije n’urubyiruko rukina Drama rw’abanyeshuri barererwa muri icyo Kigo cy’Intwali bifatanyije n’ababuze abababo kwibuka abarimu n’abanyeshuri bahoze biga kuri icyo kigo mu ndirimbo zihanganisha n’izikomeza imitima y’ababuze ababo.

Uwo muhango ngarukamwaka ukaba wari ubaye ku nshuro ya 10, utegurwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri bize ku Ntwali.

Kasereka Herve

Back to Top