N’ubwo benshi mu bakandida depite b’abagore bigishije, bacye ni bo bateganyaga kuzagira icyo bakora mu burezi

Category: 
Province / District: 

Mu ntangiriro z’igikorwa cyo kwiyamamaza, Meya wa Rubavu Bwana Habyarimana Gilbert yabanje kubaha ikaze, abibutsa inshingano zikomeye bagiye guhabwa, ndetse anabashimira ubwitange bwo kuba baremeye guhagararira abandi. Yanasabye abari baje kumva imigabo n’imigambi y’abo bakandida depite kubatega amatwi no kubitegereza, kugira ngo bazabashe gutora neza uwo bazi kandi bizeye.

Batangira icyo gikorwa, buri mukandida depite yahabwaga iminota itanu yo kuvuga imigabo n’imigambi ye, mu rwego rwo kureshya abari aho ngo bazabatore.

Biyamamaza rero, wasangaga abenshi mu myirondoro yabo n’ibyo bakoze bavuga ko babaye abarimu, ariko bacye muri bo ni bo babashije gushyira mu migabo n’imigambi yabo icyo ba-zakora mu burezi nibaramuka batowe.

Umwe muri abo bakandida depite witwa Tuyishime Vestine yabwiye abari aho ko naramuka atowe atazahwema gushishikariza abanyeshuri ibyiza byo kwiga no gukangurira ababyeyi kujyana abana ku ishuri, kuko ari wo murage uboneye wabagirira akamaro muri iki gihe tugezemo. Yavuze ko kubera uburambe amaze kugira mu burezi, bizamworohera kugera kuri izo nshingano.

Undi mukandida depite witwa Ingabire Marceline nawe yavuzeko yabaye umurezi mu myaka 19 ishize, kandi ko mu byo azakora naramuka atowe harimo guhanga umurimo ku buryo abanyeshuri barangije bazajya babona akazi, kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere hakiri kare.

Umukandida depite Nyirazirikana Xaverine we yavuze ko icyo azakora mu burezi naramuka atowe ari ugushishikariza no gutoza abanyeshuri umuco wo kwishyira hamwe mu matsinda yo kwizigama kugira ngo hagire ibibazo babasha gucyemura batarindiriye ubufasha bw’ababyeyi babo.

Yongeyeho kandi ko bishobora no kubabera uburyo bwo kwishakira igishoro hakiri kare, noneho baza-rangiza, bakaba bashobora kugira icyo bakora biboroheye.

Mu Mirenge yari iteraniye aho abo bakandida depite biyamamarizaga harimo uwa Mudende, Busasamana, Bugeshi, Cyanzarwe na Kanzenze.

N’ubwo benshi muribo babaye abarezi, icyo baribashyize imbere cyane cyari iterambere ry’umugore. Muri abo bakandida depite 38 harimo n’umwe muri bo witabye Imana mbere yo gutorwa witwa Dusabine Consolée, hagombaga kuzatorwa mo 6 bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu Nteko Ishinga Amategeko.

 

KAMBALE Patrick

Back to Top