NGORORERO:Hari abaturage bagiheka abarwayi mu ngobyi ya Kinyarwanda.

Category: 
Province / District: 

Mu mirenge imwe n'imwe y'aka karere ka Ngororero Abaturage bongeye gusubira ku muco wo guheka abarwayi mu ngobyi ya Kinyarwanda, bitewe n'uko imihanda yangiritse. 
Ibi bikaba ari na bimwe mu biri gutuma umubare w'abagwa mu nzira bajya kwa muganga iri kwiyongera muri aka karere kubera kutabona ubutabazi bwihuse. 
Aba baturage bavuga ko hari n'abashobora gukora urugendo rurenga amasaha abiri bitewe naho baturutse, berekeza ku bitaro bya Muhororo biri mu murenge wa Gatumba 
iki kibazo ugisanga cyane mu mirenge ya Bwira, Sovu, Ndaro n’indi mirenge iherereye mu misozi y'aka karere ka Ngororero. 
Umuhanda uhuza Imirenge ya Bwira-Gashubi-Nyange n’umuhanda uhuza Kabaya-Muhanda na Kavumu ugahinguka ahitwa Kazabe, n’umuhanda ujya mu Murenge wa Kageyo-Kavumu ukambuka mu Karere ka Rutsiro ni yo ifite ibibazo bikomeye kuko kugeza ubu nta bushobozi bwo kuyisana buraboneka nkuko bivugwa n'ubuyobozi bw'aka karere kayobowe na NDAYAMBAJE Godefroid, na we wemeza ko abatuye imirenge yo mu cyahoze ari Komini Ramba bari mu kaga ko kuba imihanda bifashishaga yarangijwe n’imvura nyinshi yibasira ibyo bice.
Ubwanditsi 

 

Back to Top